Umusifuzi w’umwongereza David Coote yahagaritswe kubera imyitwarire mibi

Umusifuzi wo mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza David Coote, yahagaritswe by’agateganyo nyuma yo, kugaragara mu mashusho agaruka ku ikipe ya Liverpool na Jurgen Klopp wayitozaga.
Ishyirahamwe ry’abasifuzi b’umwuga mu gihugu cy’Ubwongereza ryemeje ko, David Coote, yahagaritswe by’agateganyo kubera imyitwarire imuvugwaho, ndetse iri shyirahamwe ryatangaje ko, rikiri gukora iperereza kuri uyu mugabo .
Mu nkuru dukesha ikinyamakuru BBC cyo mu gihugu cy’Ubwongereza, iravuga ko,hari amashusho uyu mugabo yagaragayemo gusa BBC ikaba ivuga ko, ayo mashusho igihe yafatiwe cyangwa ibindi biyaranga bitarajya hanze.
Coote, w’imyaka ,42, aheruka gusifura umukino ikipe ya Liverpool yatsinzemo ,2-0, ikipe ya Aston villa ku wa Gatandatu.Uyu mugabo Kandi n’umwe mu basifuzi bafite uburambe n’ubunararibonye mu mwuga w’ubusifuzi dore ko, yatangiye gusifura mu kiciro cya mbere cy’abagabo mu 2018.
Amashusho bivugwa ko ari guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga ni amashusho ahuzwa n’umukino uyu mugabo yasifuye mu 2020 aho, ikipe ya Liverpool yanganyaga n’iya Burnley 1 -1.
Bivugwa ko, ubwo uyu mukino warangiraga, umutoza Jurgen Klopp yagaragaye anenga imisifurire ya Coote aho, yamushinjaga kwirengagiza amakosa yakorerwaga abakinnyi be nkana.
Ishyirahamwe ry’abasifuzi b’umwuga mu gihugu cy’Ubwongereza (PGMOL) riratangaza ko, ntagishya riteganya gutangaza kuri iyi nkuru mu gihe ritararangiza iperereza ryatangiye.