Umusifuzi uzasifura umukino wa APR Fc na Pyramids Fc ni umucungamutungo akanamurika imideli !

Daniel Nii Ayi Laryea umusifuzi mpuzamahanga w’umunya-Nigeria uzasifura umukino wa APR Fc na Pyramids Fc yo mu misiri muri CAF Champions League ni umucungamutungo akanamurika imideli , menya byinshi kuri uyu mukinnyi.
Umusifuzi w’Umunya Ghana Daniel Nii Ayi Laryea wavutse mu 1987 niwe uzakiranura APR FC na Pyramids kuwa 6 kuri stade Amahoro 18h mu mukino wa CAF Champions League.
Ku myaka 17 nibwo yatangiye gusifura mu byiciro byo hasi muri Ghana ndetse muri 2012 nibwo yayoboye umukino wa mbere wa shampiyona ya Ghana mu cyiciro cya mbere ubwo Medeama yakinaga na Berekum Chelsea ,yanagiye ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga mu 2014.
Usibye ubuzima bwo kuba umusifuzi Nii Ayi Laryea ageze muri kaminuza yize icungamutungo ariko nubwo atabigize umwuga ajya yifata amafoto nk’aya banyamideli ashyira kuri Instagram ye. Nubwo muri records ze ntaho bigaragara ko yageze mu Rwanda, mu Ugushyingo 2020 yasifuye umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2021 Cap Vert inganya n’u Rwanda 0-0 i Praia.
Andi makuru wamenye kuri uyu mukino utegerejwe n’abatari bake , ni uko Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino bigabanyije mu byiciro bitandatu, aho ahasanzwe hari mu byiciro bibiri, hasi no hejuru ni 2000 Frw, ku waguze itike kare ariko ku munsi w’umukino bikazaba ari 3000 Frw hejuru hasanzwe na 4000 Frw hasi hasanzwe.
VIP ni ibihumbi 10 Frw n’ibihumbi 20 Frw ku munsi wa nyuma, VVIP ni 30 Frw na 40 Frw umukino uri hafi gutangira. Hari kandi ibyiciro bizwi nka ‘Executive Seat’ aho ari ibihumbi 100 Frw bihoraho na ‘Executive Box’ igura ibihumbi 900 Frw.