Umushinjacyaha wa ICC yaciye amarenga y’ibindi bihano bikarishye bishobora kongera gufatirwa u Rwanda
Umushinjacyaha w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha [ICC ] witwa Karim Khan wari mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo rugamije kugenza ingaruka z’ibyaha byakozwe n’umutwe M23 we yavuze ko ufashwa na Leta y’u Rwanda yatangaje ko hakwiye guhita hajyaho agahenge k’igihe kirekire k’imirwano hagati ya M23 na FARDC .
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryo muri DRC ku munsi wejo tariki ya 26 Gashyantare , Khan yahamagariye impande zombi ko hashyirwaho agahenge k’igihe kirekire aho nta rusaku rw’imbunda rwongera kumvikana mu burasirazuba bwa Kongo .
Mu ruzinduko rwe kandi yagiriye muri Kinshasa , Kharim Khan yahuye n’abategetsi batandukanye bo muri DRC barimo Perezida Tshisekedi , abagize guverinoma ndetse n’abahagarariye sosiyete sivile .
Ibiro by’umukuru w’igihugu wa DRC byatangaje ko muri ibyo biganiro byahuje abayobozi bakuru ba DRC na Kharim Khan ahanini byari bigamije gushyira iherezo ku muco wo kudahana ku bihugu nk’u Rwanda na Uganda bikomeje kuvogera ubusugire bwacyo .
Mbere yuko agenda , Khan yavuze ko hakenewe gushyirwaho ingamba zikarishye zigamije guhagarika urusaku rw’imbunda mu burasirazuba bwa Kongo ndetse avuga ko urugendo rwe rwari rugamije gushimangira ubucamanza buhamye bijyana no gukurikirana abakoze ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu muri DRC bijyanye nuko ihohoterwa mu burasirazuba bwa DRC rikomeje gufata indi ntera .
Uyu mushinjacyaha ku rwego mpuzamahanga we yanemeje ko uru rugendo rwe runagamije kongerera icyizere abaturage bahohotewe ndetse no kugaragaza ubushake bwa ICC na leta ya DRC mu kurandura umuco wo kudahana .
Bamwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki yo mu karere twaganiriye ntibatinye kwemeza ko mu minsi ya vuba hashobora kuzasohoka itangazo rya ICC rigena ibindi bihano bikomeye ku bayobozi ndetse n’inzego nkuru z’u Rwanda na Uganda bifashwe n’uru rukiko .