Umushinga wo kugura Yawanendji-Malipangou muri Rayon Sports wamaze kugwamo inshishi
Umunya-Central African Republic w’imyaka 22 umaze igihe muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Christian-Theodor Yawanendji-Malipangou yamaze kumvikana n’ikipe ya Jamus FC kuyerekezamo mu gihe byavugwaga ko yumvikanye na Rayon Sports.
Mu minsi ishize nibwo ibitangazamakuru byinshi byakwirakwije amakuru avuga y’uko uyu musore wakiniraga Gasogi United yamaze kuba ayisezera ndetse ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports kuyisinyira ndetse no kuzayikinira mu gice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda “Rwanda Premiere League” umwaka wa 2024-2025.
Gusa icyo gihe bitangazwa, perezida w’ikipe ya Gasogi United Kakooza Nkuliza Charles “KNC” ayo makuru yayamaganiye kure avuga ko uyu musore agifite amasezerano y’iyi kipe ko ikipe imwifuza byumvikane ko ngo yagomba kuganira n’ubuyobozi bwa Gasogi United.
Kuri ubu rero amakuru agezweho n’uko uyu musore ukina mu kibuga hagati yataka yamaze kwemeranya n’ikipe ya Jamus FC ibarizwa muri shampiyona ya Sudani y’Amajyepfo ikaba inatozwa n’Umunyarwanda André Cassa Mbungo.
Amakuru akavuga ko uyu musore yabasabaga kumuha 30k$ ndetse ikazajya imuha umushahara 4k$, kuri ubu rero we n’uhagarariye inyungu ze bategereje amatike y’indege kugirango berekeze i Juba muri sudani y’Epfo.
Urebye mu bakinnyi Rayon Sports ikeneye cyane ntago harimo abakinnyi bakina mu kibuga hagati bataka kuko ifite abandi bakinnyi bahakina barimo: Kapiteni Muhire Kevin, Adama Bagayogo, Abdourahmani Rukundo “Paplay” ndetse n’abandi nubwo utavuga ko itari inyongera nziza mu gushaka ibitego iyo bamubona, nubwo utavuga ko bamubuze kuko mu by’ataransiferi uvuga ko byarangiye umukinnyi yamaze gusinya.
Uyu Munya-Central African Republic ku rutonde ngaruka kwezi rw’abakinnyi 100 beza mu Rwanda rukorwa n’ikinyamakuru dailybox kuri ubu aza ku mwanya wa 20 [RwandaBest].