Umusenateri w’Ububiligi yemeje ko igihugu cye ari cyo cyakoze amakosa yatumye gicana umubano n’u Rwanda
Umusenateri mu nteko inshinga amategeko y’Ububiligi , Hon Alain Destexhe yatangaje ko yababajwe nuko igihugu cye cyacanye umubano na leta y’u Rwanda ndetse yongera kwemeza ko ari ku ruhande rw’u Rwanda .
kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025 nibwo ,Hon . Allain yifashije ubutumwa yacishije ku rukuta rwe rwa X akemeza ko Minisitiri w’intebe w’Ububiligi bwana Prevot Maxime yakoze amakosa akomeye yo gushuka ababiligi bose ako ariwe uyoboye umukino wa dipolomasi mu kugena ahazaza h’umubano w’ibihugu byombi ndetse agakomeza kuza mu bayoboraga urugamba rwo gushuka imiryango mpuzamahanga irimo Ubumwe bw’Uburayi kugirango bufatire u Rwanda ibihano .
Je regrette la rupture des relations diplomatiques entre le Rwanda et la Belgique, tout en comprenant pleinement la position rwandaise.
— Alain Destexhe (@Destexhe) March 17, 2025
ENGLISH BELOW
Le ministre belge des Affaires étrangères, Maxime Prévot, qualifie sur X cette décision de "disproportionnée". Pourtant, depuis…
Uyu musenateri yanavuze ko ari ku nshuro ya mbere igihugu cye gifashe umwanzuro udakwiye kuva cyakongera koreka u Rwanda cyahoze gikoloniza mu marorerwa ya Jenoside yakorerwa abatutsi mu mwaka wo mu 1994 .
Allain yanashimangiye ko ubuyobozi bw’igihugu cye bwakagombye kuba bwaritaje ibyo kwijandika no gufata uruhande mu kibazo cy’amakimbirane yo mu karere byumwihariko ikibazo cya DRC n’u Rwanda kuko atekereza ko biri mu byatumye u Rwanda ruzamura uburakari bunacana umubano n’iki gihugu kuko cyasaga nkaho cyongeye kubyutsa ibikomere rwatewe n’uruhare Ubibiligi bwagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi .
Aho yagize ati : “ Yoo, nk’uko nabitinyaga, guverinoma y’Ububiligi yongeye gufungura ibikomere by’amateka ku Rwanda navuga ko byari byakize igice kuva uwari Minisitiri w’intebe w’iki gihugu bwana Guy Verhofstadt yasaba imbabazi ku mugaragaro mu 2000.”
Ku munsi wejo , nibwo Ububiligi bwatangaje ko bwamaganye icyemezo cyafashwe na leta y’u Rwanda cyo guhagarika umubano bari bafitanye ndetse bunemeza ko nabwo bugiye kwirukana abadipolomate b’u Rwanda bakoreragayo .
Nkuko yabicishije ku rukuta rwe rwa X , Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ububiligi bwana Maxime Prevot yavuze ko igihugu cye cyizakomeza kwimika inzira y’ibiganiro ndetse ko icyemezo cy’u Rwanda cyerekena ukudashaka kumvikana ku nzira zikwiye zo gukemura uyu mwuka mubi mu bya dipolomasi ukomeje gututumba hagati y’ibi bihugu byombi .
Prevot yakomeje avuga ko nabo bagiye gukora nk’ibyo u Rwanda rwakoze birimo guhagarika andi masezerano y’ubufatanye yose bari bafitanye ndetse no kubwira abadipolomate bahagarariye leta ya Kigali ko nta kaze bagihawe muri iki gihugu ibi bijyana no kubaha nyirantarengwa yo kuba basohotse ku butaka bw’i Buruseli .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?