FootballHomeSports

Umuriro wongeye kwaka muri CAF ; hategetswe ko Samuel Eto’o yongerwa mu bazahatana ku mwanya w’umuyobozi wa CAF

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru wa Africa ndetse no ku Mugabane w’Umurayi, akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aruhago mu gihugu cya Cameroon Samuel Eto’o yatsinze urubanza yari ahanganyemo na CAF.

Mu minsi yashize ubwo yari mu myiteguro yo gutanga kandidature ye ku mwanya wo kuyobora impuzamashyirahamwe y’aruhago muri Africa ‘CAF’ nibwo yatangiye kuregwa ibyaha birimo nibya ruswa bifitanye isano na match Fixing.

Ibi byatumye akayihayiho ko koyobora CAF kayoyoka , bihundagaza amahirwe ku Munya-Africa y’Epfo Dr. Patrice Tlhopane Motsepe usanzwe ayobora iri shyirahamwe , gusa agakunda gushinjwa kubogama cyane ku makipe y’iwabo muri Africa y’Epfo.

Uyu mugabo w’imyaka 45 Samuel Eto’o , yahisemo kujyana ikirego cye mu rukiko rw’asiporo ‘Court of Arbitration for Sport(CAS)’ , arega CAF ku bihano yari yaramufatiye byari byanamubujije kwiyamamaza ku mwanya wo kuyobora CAF.

Byaje kurangira uru rukiko rugize umwere uyu mugabo ndetse ruca amande iyi mpuzamashyirahamwe y’aruhago angana 8,000 Swiss Francs akangana 12, 811, 012 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi uru rukiko rwasabye n’uko Samuel Eto’o agomba kongerwa mu bazahatana ku mwanya w’umuyobozi wa CAF, amatora ateganyijwe tariki 12 Werurwe 2025, iminsi ikaba ibarirwa ku ntoki.

Gusa abasesenguzi mu mupira w’Afurika bemeza ko , uko byagenda kose bigoye ko Dr. Patrice Tlhopane Motsepe yatsindwa , ku buryo bemeza ko agomba kuzongera gutorwa kuri uyu mwanya , bigendanye nibyo yakoze mu gihe cye birimo kuzamura amafaranga y’imikino Nyafurika mu makipe ndetse no mu bihugu.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *