Umusesenguzi w’Umupira w’Amaguru ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza Jamie Carragher , akaba yaranakiniye ikipe ya Liverpool nk’amyugariro ubu ari ku gitutu nyuma yo kuvuga ko igikombe cya Africa ‘AFCON’ ari rushanwa riciriritse.
Uyu mugabo kuri ubu afite imyaka 47 , akaba yarakiniye ikipe ya Liverpool kuva mu mwaka 1996 kugera 2013 , ndetse n’ikipe y’Igihugu y’Abongereza kuva mu w’i 1996 kugera 2010.
Ubwo rero yarimo asesengura kuri SKY Sports, nyuma y’umukino wahuzaga ikipe ya Liverpool na Manchester City wanarangiye Liverpool itsinze ibitego bibiri ku busa(2-0) , ubwo yageraga ku ngingo ya Ballon d’Or ku kuba yatwarwa na Mohamed Salah yavuze ko mu bihe byatambutse uyu musore yagiye agira imyanya mibi kubera ikipe ye y’Igihugu ikina amarushanwa asanzwe[Adakomeye].
Yagize Ati “Ndatekereza ikibazo n’uko akinira ikipe y’Igihugu ya Misiri, ntiyigeze akina amarushanwa akomeye [nka Euro] , aho wenda yari kugira amahirwe yo kuyitsindira.”
Akimara kuvuga ibi bagenzibe bari kumwe mu kiganiro Micah Richards na Daniel Sturridge bihutiye ku mukebura ngo akosore imvugo bagira bati ” AFCON ni irushanwa rikomeye,” Sturridge yungamo , agira Ati: “Ni ukuri.”
Jamie Carragher yakomeje kunangira umutima ndetse igitutu ku mbuga nkoranyambaga gikomeza kuzamuka, nawe ajya ku mbuga nkoranyambaga ze yongera lisansi mu muriro agira Ati “Icyo nashakaga kuvuga ejo nuko niyo Salah yatwara AFCON ndetse akaba n’umukinnyi mwiza w’irushanwa, akagira umusaruro ugereranyije muri Liverpool ntiyatwara Ballon d’Or”
Akomeza agira Ati “bigenzi bityo kuri Kylian Mbappé akaba yatwaye Euro akagira umusaruro ugereranyije muri Real Madrid we yatwara Ballon d’Or”
Abakinnyi bakomoka ku mugabane wa Africa basubije byihuse uyu musesenguzi, Ahmed Elmohamady Umunya-Misiri watwaye AFCON inshuro ebyiri yagize Ati “Jamie Carragher ntago azi ibikombe bihambaye ibyaribyo, kuko ntiyigeze abitwara, rero AFCON ni irushanwa rikomeye kandi n’ishimira ko na ritwaye inshuro ebyiri”
Ahmed Hossam ‘Mido’ wakiniye amakipe nka Tottenham Hotspur akaba yaregukanye AFCON inshuro imwe yagize Ati “Kuvuga ariya magambo ntekereza ko ahubwo ari agasuzuguro kuri twe nk’Abanyafurika.”
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?