EntertainmentHome

Umuraperi Zeo Trap ategerejwe i Huye mu cyiswe ‘Huye Zeo night ‘ kuri Upendi pub and club

Ku itariki ya 25 / Ukwakira/2024 , Umuraperi Zeo Trap ategerejwe mu karere ka Huye aho agiye kuzataramira abakunzi be mu cyiswe ‘Huye Zeo Night’ muri Upendi pub and club.

Umuraperi Byiringiro Francois wamenyekanye nka Zeo Trap uri mu bagezweho ndetse banigaruriye imitima y’abatari bake muri iyi minsi abicishije ku urukuta rwe rwa Instagram yahamirije abakunzi be ko agiye kuzataramira abakunzi be baherereye mu karere ka Huye ndetse akaba yanemeje ko azataramira mu kabari gakunzwe cyane gaherereye mu mujyi wa huye kazwi nka Upendi pub and club kari ku muhanda werekeza kuri Kaminuza y’u Rwanda.

Aya makuru kandi twanayahamirijwe n’abashinzwe imyekanishabikorwa mu bar ya Upendi pub and club aho bahamirije umunyamakuru wa Daily Box ko uyu muraperi Zeo Trap agomba gutaramira muri aka kabari ndetse anahamya ko uyu muraperi agomba kuzana n’abagize itsinda rye rizwi nka ‘Kavu gang’ risanzwe ribarizwamo abandi bahanzi nka Chaka fella ,Boddack na Mr . Kiswahili.

Ibiciro byo kwinjira nabyo byamaze gushyirwa ahagaragara ndetse aho ku mafaranga ibihumbi bitatu byonyine umuntu ahabwa itike kugirango abashe kwinjira muri iki kirori k’imbaturamugabo gusa ababishinzwe banavuze ko bashyizeho ubwasisi ku bantu bakikusanya bakagura ikizwi nka Table ticket.

Akandi gashya ubuyobozi bwa Upendi pub and club bwashyizeho mu bijyanye n’ibiciro by’amatike nuko abakomeje kugura amatike kugeza kuwa kane tariki ya 24/Ukwikira/2025 bazakaturirwa kugeza ku mafaranga ibihumbi bibiri byonyine igihe bazaba bayiguriye ku cyicaro cya Upendi pub and hub mu mujyi wa Huye.

Si zeo trap uzaba uri muri iki kirori wenyine kuko hazaba hari n’abavangamuziki bakunzwe cyane mu gihugu barimo Dj Lyan na Dj west ndetse n’abandi bahanzi bazaba basangiye urubyiniro na zeo trap barimo Deeko boy n’abandi benshi.

muhanzi Zeo Trap ukiri muto wigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda akaba yaravukiye i Nyamirambo akaba akora indirimbo mu njyana ya hip-hop free style kandi zirimo ubutumwa bufitanye isano n’ukuri k’ubuzima akaba akaba azwi no mu mushinga wo gucuruza imyambaro igezweho witwa visit Nyamirambo.

Zeo Trap yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise Tamba ,Rwamakombe yahuriyemo na Dr. Nganji, aho asanzwe afindi n’izindi zakunzwe cyane zirimo Umwanda, Eleee na Mugo n’izindi nyinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *