EntertainmentHome

Umuraperi Travis Scott yafungiwe mu gihugu cy’ubufaransa

Ubuyobozi bw’ubufaransa buravuga ko umuraperi Travis Scott yafungiwe i Paris nyuma yo kurwana n’umurinzi we.


Biravugwa ko uyu muraperi w’imyaka 33 w’umunyamerika yibasiye umuzamu wagerageje kumukiza nabo bagabo bombi barinda muri hoteri y’inyenyeri eshanu ya George V mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.


Abashinjacyaha b’Abafaransa babwiye ibiro ntaramakuru Reuters na AFP ko batangiye iperereza ku byaha ku ihohoterwa ndetse uhagarariye Bwana Scott yatangarije BBC Newsbeat ati: “Turimo kuvugana mu buryo butaziguye n’abayobozi baho bo muri Paris kugira ngo iki kibazo gikemuke vuba kandi tuzatanga amakuru agezweho ku gihe bibaye ngombwa.

Ku mugoroba wo ku wa kane, Bwana Jacques  Bermon Webster uzwi nka Travis Scot, yafotowe mu mikino olempike iri kubera mu ubufaransa mu mukino wa Basketball wahuzaga ikipe ya USA na Seribiya ,yanagaragaye iruhande rw’umucuruzi w’umunyamerika witwa Michael Rubin na mugenzi we umuraperi Quavo, wahoze ari umuyobozi w’itsinda rya Migos naryo rikora ijyana ya hip hop.


Mu ntangiriro z’uyu mwaka Bwana Scott yafatiwe nanone i Miami ku bijyanye n’imirwano yerekeye ubwato bwihariye . uyu Travis Scott yabanje gukundana na Kylie Jenner kandi bombi bafitanye abana babiri ndetse no Muri 2021, abafana 10 bapfiriye mu mbaga y’abantu benshi mu iserukiramuco rya Astroworld rya Scott ryabereye i Houston, muri Texas.


How do you fell about this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *