Umupasiteri w’Umunyamerika yashimutiwe muri Afurika y’Epfo arimo kubwiriza

Ubuyobozi bwa sosiyete sivile mu gihugu cy’Afurika y’epfo bwatanagaje ko umupasiteri w’umunyamerika yashimuswe ubwo yarimo abwiriza mu rusengero n’abantu bitwaje imbunda ndetse banambaye impuzankano y’igisirikare cya Afurika y’epfo .

Ku mugoroba wo ku munsi wo ku wa kane ,ubwo yashimutwaga ngo uyu mupasiteri witwa Josh Sullivan yarimo akora umurimo w’imana mu rusengero rw’Abatisita ruherereye muri Motherwell mu gace ka Gqebberra mu mujyi wa Cape Town .

Umuvugizi wa polisi muri aka gace yatangaje ko uyu mupasiteri yatwawe n’abantu bane bitwaje intwaro , bipfutse mu maso ndetse bambaye n’impuzankano ya gisirikare nyuma yo kuza barasa mu rusengero yarimo akorera umurimo w’imana .

Aba bagabo kandi byemezwa ko babanje gutwara telephone ebyiri zari ziri mu modoka y’uyu mupasiteri w’imyaka 45 yo mu bwoko bwa Toyota Fortuner ndetse banayimena ibirahure bakoresheje amasasu nkuko abaturage bariho aho babyemeza .

Kurundi ruhande umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika yabwiye BBC ko bamenye iby’iri shimutwa ry’umuturage wayo ndetse ko bari kubikoraho ngo iki kibazo gikemuke .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *