Umunyarwanda wigize umuvumvu muri Amerika yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside

Umunyarwanda witwa Faustin Nzabumukunzi wari warigize umuvumvu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda yatawe muri yombi , aho yari mu buhungiro muri leta zunze Ubumwe z’Amerika .

Ishami ry’ubutabera bwo muri leta zunze z’Amerika ryatangaje ko Faustin akurikiranyweho ibyaha bya jenoside ,ibikorwa by’urugomo ndetse n’ihohoterwa yakoze ubwo yari umuyobozi mu gihe cya jenoside .

Nkuko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibitangaza ngo uyu ukekwaho iki cyaha yatawe muri yombi ku munsi wejo ku wa kane tariki ya 25 ubwo yafatirwaga mu gace yari atuyemo ka Bridgehampton muri leta ya New york akaba yanakoraga ibikorwa by’ubworozi bw’inzuki [ ubuvumvu] ndetse no guhinga indabo mu rwego rwo kwiyoberanya .

Faustin Nzabumukunzi wari warigize umuvumvu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 .

Uyu mukambwe w’imyaka 65 kandi yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha Visa yarangije igihe ndetse n’icyo gukora uburiganya kugirango abone ubwenegihugu ubwo yimukiraga muri leta zunze z’Amerika muri 2003 .

Ubushinjacyaha bwa Amerika kandi bwanemeje ko uyu mugabo ubwo yasaba ibyangombwa by’inzira yabeshye abashinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu ko nta ruhare na ruto yigeze agira muri Jenoside yakorewe abatutsi yemwe ko atari azi byinshi kuri aya mahano yagwiririye iki gihugu cy’ubuso bungana na kilometero kare ibihumbi birengaho gato 26 .

Ubushinjacyaha bwa Amerika bwemeje ko Nzabumukunzi yagize uruhare mu ishyirwaho rya za bariyeri zo kubuza abatutsi guhunga kugirango babona uko babica mu gihe cya jenoside .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *