Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izaba ifite imbaraga nshya z’umukinnyi ukinira ikipe ya Luton Town ,Claude Kayibanda, mu mukino wa gicuti uteganyijwe muri uku kwezi kwa Kamena 2025.
Ni umukino uzaba ari uwo kwitegura imikino y’Amajonjora y’Imikino y’Igikombe cy’Isi cyizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika ,Canada na Mexico, uteganyijwe tariki 05 Kamena 2025.
Algeria n’u Rwanda zose zihagaze neza mu matsinda baherereyemo y’ijonjora, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Afurika y’Epfo. Mu gihe Algeria yo iyoboye itsinda rya karindwi n’amanota 15.
Uyu mukino watangajwe n’ikipe y’igihigu ya Algeria binyuze ku mbugankoranyambaga zayo hari ku itariki 21 Mata 2025.
Uyu mukinnyi aracyari mu bato batarengeje imyaka 21 ba Luton Town, akazahurira na bagenzi be muri Algeria ahazabera uyu mukino wa gicuti.
Ibi biri muri gahunda y’abareberera umupira w’u Rwanda, kuzana abakinnyi bafite amaraso y’u Rwanda bavukiye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi hagamijwe kuzamura urwego ndetse n’umusaruro by’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru(Amavubi).