Mu gihe umubare w’abashaka kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika baturutse mu Rwanda ndetse n’ibindi b’ihugu bya Africa ukomeje kwiyongera, iki gihugu gikomeje gushyiraho ingamba zo gukumira aba bose bashaka kwerekezayo cyane ko benshi muri bo baba badafite ibyangombwa byuzuye
Kujya muri Lata Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, ku Banyarwanda byabaye nk’inzozi ku buryo benshi muri bo bakibatije igihugu cy’isezerano ibituma hari umubare munini w’abajyayo bakanagumayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko
U Rwanda ruyoboye urutonde rw’ibihugu 10 ku isi byagowe no kubona VISA ya Amerika!
1.Rwanda
2.Algeria
3.Guinea
4.Burundi
5.Senegal
6.Uzbekistan
7.Gambia
8.Benin
9.Uganda
10.Kenya
Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku mibare yo hagati y’ukwezi kwa mbere ndetse n’u kwa gatatu kwa 2025, bimwe mu bitungwa agatoki kuba intandaro yo kuzitira Abanyarwanda bashaka kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika harimo Politiki y’u Rwanda n’Amerika itumva neza , kuba Abanyarwanda bakunze kurangwaho n’ibyaha bijyanye no kwinjira no gusohoka muri Amerika n’ibindi.
Nubwo bimeze bityo Abanyarwanda bakaba barazitiwe muri Amerika , U Rwanda rwo rworohereza abanyagihugu b’ibihugu bitandukanye bifuza kuza mu Rwanda hari na Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika.