FootballHomeSports

Umunyamakuru w’Umunya-Ghana Micky Junior yavuze ko hari abasikawuti bamubajije kuri Muhire Kevin

Umunyamakuru ukomeye mu bijyanye n’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku mugabane wa Africa Micky Juniro, akaba akomoka mu gihugu cya Ghana yatangaje ko hari abasikawuti bamubajije urwego rwa Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin.

Uyu munyamakuru ukomeye mu mupira w’Afurika amaze iminsi mu Rwanda aho yari yaraje byumwihariko gukurikirana umukino w’ishiraniro wa APR FC na Rayon Sports wabaye tariki ya 09 Werurwe 2025 , urangira ari ubusa ku busa(0-0).

Ubwo yari mu kiganiro 10 Sports/Urukiko rw’imikino rwa Radio/Tv10 Rwanda kuri uyu wa Kane, yabajijwe uburyo bwakoreshwa n’Abanyarwanda kugirango babashe kugura no kugira abakinnyi beza mu rwego rwo kuzamura urwego rwa Shampiyona , mu gisubizo yatanze yakomoje no kuri Muhire Kevin ubwo yatangaga urugero mubyo yavugaga.

Yagize Ati “amakipe menshi arampamagara, ndetse n’amakipe akomeye , Ati ‘Micky turashaka kugura uyu mukinnyi … ….. nkurugero: ubwo navaga kureba umukino wa deribi umunsi wakurikiye na kiriye ubutumwa bw’abashaka abakinnyi(Scouts), bakorana n’amakipe akomeye muri Tanzania bambaza kuri Muhire Kevin Kapiteni.”

Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko icyo bamubazaga ari urwego yabonyeho Muhire Kevin , byumvikana ko dushobora kuzabona uyu musore agiye gukina mu gihugu cya Tanzania n’iba abashaka abakinnyi barakiriye amakuru meza.

Sibyo gusa kuko uyu munyamakuru yavuze ko umupira w’u Rwanda ukeneye abahagarariye abakinnyi bafite imbaraga, ndetse bafitanye ubucuti bwa hafi n’abagura abakinnyi muri Africa bakomeye.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *