Umunyamakuru ukomeye muri siporo Kazungu Claver biravugwa ko yamaze gusezera kuri Fine FM
Umunyamakuru uri mu bakomeye mu Rwanda mu biganiro by’imikino Kazungu Claver biravugwa ko yaba yamaze gusezera bagenzi be bakorana mu kiganiro Urukiko rw’ubujurire rw’imikino cyumvikana kuri FINE FM Rwanda.
Uyu munyamakuru ni umwe mu bakunzwe cyane mu biganiro bya Siporo bitewe n’ubunararibonye afite muri ruhago byumwihariko y’iwacu ndetse no mu karere u Rwanda ruherereyemo byumwihariko mu gihugu cya Tanzania.
Kazungu Claver ntagihe cyari giceyemo ageze kuri iyi Radio yumvikanira ku murongo wa 93.1 FM ndetse ikumvwa n’abenshi banyuze kuri shene y’ayo ya Youtube nyuma yo gusezera kuri RadioTv10 Rwanda .
Amakuru rero akavuga ko yaba yamaze gusezera bagenzi be kuri iyi radio ndetse no muri iki kiganiro Urukiko rw’ubujurire rw’imikino kubera ko agiye kwerekeza mu yindi mirimo mishya , bityo guhera ku munsi wo ku wa mbere wa tariki 30 Ukuboza 2024, ntazongera kucyumvikanamo nk’uko amakuru abivuga.
Ibi bije nyuma y’uko mu minsi ishize hari amakuru yakwirakwiriye avuga ko umwe mubo bakora ikiganiro akaba na station manager wa Fine FM ndetse n’umuyobozi w’ikiganiro Sam Karenzi agiye gushinga Radio ye izaba yitwa ‘OXYGEN ‘.
Iki kiganiro Kazungu Claver bivugwa ko yasezeyemo cyashinzwe nyuma yo gutandukana kwabaye kw’abanyamakuru bakoreraga Radiotv10 Rwanda mu kiganiro Urukiko rw’imikino aribo Sam Karenzi, Bruno Taifa , Horaho Axel , gusa icyo gihe Kazungu Claver yahisemo kuguma kuri iki gitangazamakuru.
Aya makuru abaye impamo dore ko nyirubwite( Kazungu Claver) ntakintu arayatangazaho iki kiganiro cyaba gisigayemo abarimo Sam Karenzi, Regis Muramira, Ishimwe Ricard ndetse n’abandi .