HomeOthersSports

Umunyamakuru Kazungu Claver yasezeye kuri RadioTv10 nyuma y’imyaka ine n’igice ahakora !

Umunyamakuru w’imikino Kazungu Claver uri mu bakunzwe hano mu Rwanda yasezeye ku kinyamakuru cya Radio Tv10 yakoreragaho ikiganiro cya Siporo kizwi nk’urukiko rw’imikino ‘ndetse anavuga ko asezeye ku bw’impamvu ze bwite .

Mu butumwa yacishije yacishije ku rukuta rwe rwa X Kazungu Claver yongeye gushimira abantu bose bakoranye uyu mwuga ,abamukurikira umunsi ku munsi yaba abo azi cyangwa atazi ndetse anongera gushimira ubuyobozi bw’igitangazamakuru cya Radio na Televiziyo 10 ku bw’imikoranire myiza bagiranye mu gihe k’imyaka ine n’igice amaze ahakora nyuma yo kugaruka avuye mu mwanya wo kuba umuvugizi mu ikipe ya Apr fc muri 2020 .

Kazungu yanavuze ko asezeye akazi ku bw’impamvu ze bwite ndetse anisegura ku muntu uwo ari wese waba yarabangamiye mu gihe yamaze akora nk’umunyamakuru wabigize umwuga .

Aho yanditse ati : “Nyuma y’imyaka 4 hafi nigice nkorera Radio na TV 10. Mbikuye ku mutima nshimiye ikigo, abo twakoranye bose, abankurikira umunsi ku wundi nzi nabo ntazi. Ku mpamvu zanjye bwite nkaba nafashe icyemezo cyo gusezera ku kazi. Uwo nakoshereje cyangwa na bangamiye ntabizi ambabarire. “

Isezera rya Kazungu rije nyuma yuko muri iki gihe hari kumvikana urunturuntu mu banyamakuru ba siporo ku bitangazamakuru bitandukanye bakomeje kumvikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro by’imikino bashinjanya byinshi birimo kwaka indonke, gutegura imikino ndetse no gusinda mu ruhame.

Ibi bikaba byaratangiye kuvugwa ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 10 Ugushyingo 2024, binyuze kuri Instagram ubwo Umunyamakuru wa Radio 10, Mucyo Biganiro Antha, yaganiraga n’abakinnyi b’umupira w’amaguru, Usengimana Danny na Byiringiro Lague.

Antha yagarutse ku byo amaze iminsi ashinjwa n’abakunzi ba APR FC ko ari umwe mu bayishe kuko yayiguriye abakinnyi badashoboye, avuga ko nta mukinnyi yaguriye iyi kipe ndetse ko ababivuga ari abamufitiye ishyari aho yanabashinje ibintu bitandukanye.

Mu mateka ye yivugiye , Kazungu Claver yavukiye i Kampala muri Uganda  ariko we n’umuryango we baje kwimukira mu gihugu cya Tanzania ari naho yakuriye.

Yaje mu Rwanda mu 1996 agaragaza ko akunda cyane imikino bituma aba umunyamakuru w’imikino ahera kuri Flash FM yakoze igihe gito, nyuma ajya kuri Contact FC ari naho yamenyekaniye, muri 2005, nyuma ajya kuri ,Isango Star, Radio One, Sana Radio, Radio Inkoramutima, Umucyo FM , City Radio na radio 10 yakoreraga ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *