Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi w’imikino David Bayingana yageneye ubutumwa Amavubi

Umwe mu bamaze igihe mu mwuga w’itangazamakuru ry’imikino David Bayingana yagize icyo avuga ku musaruro ndetse n’urugendo rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.
David Bayingana usanzwe akorera umwuga we w’itangazamakuru kuri radio ya B&B Kigali ndetse akaba ari n’umwe mu bayishinze, yahumurije abafana ndetse n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi mu rugendo rwasojwe rwari rumaze amezi abiri rutangiye.
Mu butumwa bwe avuga ashimangira kandi yemeza ko kuva urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika rwatangira ari umwe mu babaye hafi cyane ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse avuga ko yajyanaga na yo aho yabaga yerekeje hose cyane cyane hanze y’u Rwanda, aboneraho no kugenda ashimira inzego zitandukanye zagiye zifasha ikipe y’igihugu.
Amavubi yasoje urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika atsindira Kagoma zidasanzwe za Nigeria ku butaka bwazo nyuma y’ibitego bibiri bya Ange Mutsinzi na Nshuti Innocent byazaga byishyura kimwe cya Samuel Chukwueze, gusa nubwo intsinzi yabonetse, kubona itike ntibyakunze dore ko Libya yasabwaga gutsinda igihugu cya Benin byayinaniye maze bikarangira amakipe yombi anganyirije mu mujyi wa Tripoli.
Ubutumwa bwa David Bayingana bwagiraga buti:” ku ikipe nkunda y’igihugu cyanjye ‘Amavubi’ nje hano nk’umunyamakuru w’imikino ubyishimiye kandi ntewe ishema no kuba narabashije kujyana namwe aho mwabaga muri hose muri uru rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, mfashe uyu mwanya ngo mbashimire ku bwitange mwagaragaje muri uru rugendo ndetse n’uburyo mwagerageje guhesha ishema igihugu cyanyu.
“ku bakinnyi,abatoza n’abandi bose bari mu ikipe irebwa n’umusaruro wo mu kibuga, mbashimiye ku byishimo mwaduhaye kandi tuzahora tubizirikana.
“Ndashishikariza abafana, minisiteri ifite sporo mu nshingano ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda gukomeza kuba hafi y’ikipe yacu. Kuko dufatanyije nta cyatunanira, reka dukomeze dushyigikire ikipe yacu kandi duharanire gushora mu hazaza kuko niho umusaruro uturuka”.
Ikipe y’igihugu Amavubi iheruka mu gikombe cy’Afurika muri 2004 ubwo iyi mikino yaberaga mu gihugu cya Tunisia imyaka 20 irashize, ndetse ubu ikizere cyo gusubirayo cyitezwe mu myaka itatu iri mbere mu mpeshyi yo muri 2027 ubwo iyi mikino izaba yakiriwe n’ibihugu bitatu bya Kenya, Uganda na Tanzani bibarizwa mu karere k’ibiyaga bigari.