Umunyakenyakazi Chepkirui yegukanye marathon ya New York

Umunyakenyakazi Sheila Chepkirui yatwaye umudali wa zahabu muri marathon ya New York mu kiciro cy’abagore mu gihe Umuholandi Abdi Nageeye we yegukanye uwo mudali mu kiciro cy’abagabo naho Susaanah Scaroni we yawegukanye mu gusiganwa mu tugare
Chepkirui ukomoka mu gihugu cya Kenya yahesheje ishema igihugu cye n’umugabane muri rusange maze yegukana marathon ye ya mbere mu mateka.
Ibi akaba yabigezeho akoresheje ibihe by’amasaha 2:24.35, amaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 14 hagati ye na Hellen Obiri wabaye uwa kabiri umwanya yari asangiye na Vivian Cheruiyot Bose b’abanya-Kenya.
Aganiriza itangazamakuru Chepkirui yagize ati:” Iyi ni intsinzi isobanuye byinshi kuri njye, nagerageje uko nshoboye kose nshyiramo imbaraga nyinshi Kandi, ndashimira Imana ko yambaye iruhande “.
Ku rundi ruhande mu bagabo naho rwari rwambikanye dore ko naho haba harimo benshi bakomoka ku mugabane w’Afurika.
Umuholandi Abdi Nageeye ufite inkomoko muri Somalia yakoresheje 02:07.39 maze asiga ku munota wa nyuma Chebet Evans w’umunya-Kenya waherukaga kwegukana iri rushanwa mu 2022, ku mwanya wa gatatu naho hakaba hisanzeho umunya-Kenya Albert Korir.
Abajijwe ku cyamufashije kugira ngo yegukane iyi marato, Nageeye wabaye uwa gatatu mu mikino Olympic yo mu 2020 yagize ati:”N’ibintu byantunguye ndetse ntababeshye narinze ngera ku murongo usoza ntariyumvisha ko ari njye ahubwo nacyetse ko ndi kurota”.
Mu bindi byiciro twababwira ko, Daniel Romancuk ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ari we wegukanye umwanya wa mbere mu basiganwa bicaye mu tugare(wheelchair) aho yakurikiwe n’Umwongereza David Weir.
Romancuk watwaye marato zo mu 2018 ndetse na 2019 yasize amasegonda 5 Umwongereza Weir aho yakoresheje isaha imwe iminota 36 n’amasegonda 31, Umuyapani Tomoko Suzuki we, yasizwe amasegonda 8 na Romancuk maze ahita yegukana umwanya wa gatatu.
Mu basiganwa bicaye mu kiciro cy’abagore, abakomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nibo biganje mu batahanye ibihembo aho Susannah Scaroni ari we waritwaye ndetse akurikirwa na mugenzi we w’Umunyamerika Tatyana McFadden uzwi cyane muri iyi mikino dore ko, afite iri rushanwa inshuro 5. Gusa kuri iyi nshuro ntibyamuhiriye aho yarushijwe ibihe byikubye inshuro icumi n’uwaritwaye.Umusuwisi Manuela Schar niwe waje ku mwanya wa gatatu muri iki kiciro.
