Umunya-Sudan y’Epfo agiye guca agahigo ko gukina muri NBA

Umunya-Sudan y’Epfo, Khaman Maluach yakoze amateka yo kuba umwe mu bakinnyi bakomoka ku mugabane wa Afurika bagiye gukina muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Basketball(NBA).

Ibi uyu musore w’imyaka 18 yabigezeho mu ijoro ryakeye mu birori byo gutoranya abakinnyi bazinjira muri NBA ibizwi nka ‘NBA Draft’ akaba yatoranyijwe ku mwanya 10 n’ikipe ya Houston Rockets ihita umugurisha ako kanya mu ikipe ya Phoenix Suns.

Uyu musore abigezeho nyuma y’urugendo rutoroshye, kuva mu igihugu cye cy’amavuko cya Sudan y’Epfo nk’impunzi akerekeza mu gihe cya Uganda n’umuryango we kubera intambara yacaga ibintu yanahaye ubwigenge igihugu cye mu mwaka 2011.

Ubwo yahamagarwa , Maluach yaturitse asuka amarira avuga ko “Ari urugero rw’ibishoboka ku bana ba Afurika.” Abo mu muryango we baramuhobera ndetse bamwe bari aho ‘Barclays Center’ amarangamutima arazamuka.

Kwinjira muri NBA ni amahirwe akomeye kubera ko usibye gukina ku rwego rwiza ukanamenyekana uhinjiriza agatubutse cyane ko byibuze biteganyijwe ko uyu musore azajya yinjiza $6,016,080 buri mwaka.

NBA Draft iba igizwe n’abakinnyi 60 bakiri bato bose baba bategereje kubona amakipe muri National Basketball Association(NBA).

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *