Umunya-Rwanda yafatiwe mu Budage akekwaho icyorezo cya Murburg
Mu gihugu cy’Ubudage hikanzwe Umunya-Rwanda waba ufite icyorezo cya Marburg kibasiye u Rwanda ndetse kikaba kimaze kugira nabo gihitana byanatumye ingendo za gariyamoshi zihagarikwa.
Mugihe icyorezo cya Marburg gikomeje kwigaragaza cyane mu Rwanda hatangiye no kugira impungenge cyane ku bagenzi baturuka mu Rwanda ibi byabaye mu igihugu cy’Ubudage ubwo Gariyamoshi yahagarikwaga igitaraganya ivuye mu mugi wa Frankfurt yerekeza kuri sitasiyo ya Gariyamoshi iherereye mu mugi wa Hamburg hakaba mu majyaruguru y’u Budage.
Kuri ubu iyi sitasiyo ya Gariyamoshi yafunzwe by’Igihe gito mu rwego rwo kubanza gukurikirana neza uyu waketswe nde no gukora isuzuma ryimbitse ko ntabandi bantu nk’abo bahari nubwo uwo waketswe ntabimenyetso bihagije by’iyi ndwara yagaragazaga cyane nk’umuriro.
kuri ubu amakuru aheruka gutangazwa n’inzegu z’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda bose hamwe bangana na 36 nyuma yo kwiyongeraho abasaga barindwi kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024 , mu gihe abamaze kwitaba Imana bangana 11 mu gihe abakiri kuvurwa bo ari 25.
Imibare ya Minisiteri y’ubuzima iheruka ku cyorezo cya Murburg/Virusi ya Murburg.
Ubushakashatsi bw’umuryango wita kubuzima World Health Organization bugaragaza ko abarenga kimwe cya kabiri cyabanduye iyi ndwara ya Marburg ibahitana.
Ni muri urwo rwego Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ikomeje gukangurira Abaturarwanda kwirinda iyi ndwara byumwihariko bagira umuco w’isuku.