Umunya-Mauritania Mohamed Wade watoje Rayon Sports yatawe muri yombi
Umutoza ukomoka mu gihugu cya Mauritania Mohamed Wade watoje ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza wungirije aza no kuyisigarana nk’umutoza mukuru yatawe muri yombi aho akekwaho gutanga Sheki itazigamiye nk’uko amakuru abyemeza.
Uyu mutoza amakuru yemeza ko yatanze Sheki ya Miliyoni Umunani z’amafanga y’u Rwanda(8,000,000Frw) itazigamiye , kuko uwo yari yahaye iyo Sheki yagiye kuri banki inshuro nyinshi asanga uyu mugabo ntamafaranga afite kuri konti ye ya banki.
Uyu mugabo asanzwe akunda kumvikana mu bitangazamakuru kubera imyitwarire idahwitse, ubwo aheruka yavuzwe gukubita umusekirite wo kuri sitade ya Mumena nyuma y’uko yari yanze ko yinjira nk’uko amakuru icyo gihe yabyemezaga.
Uyu mutoza yageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2023, hari mu kwezi kwa Kamena ubwo yari aje nk’umwungiriza wa Yamen Zelfani Umunya-Tunisia wari uje gutoza iyi kipe yambara ubururu n’umwe nubwo bitateye Kabiri kugirango uyu mutoza atandukane na Rayon Sports nyuma y’uko nawe yari yavuzweho imyitwarire idahwitse irimo no gushwana n’abanyamakuru.
Nyuma y’aho Mohamed Wade w’imyaka 38 yasigaranye ikipe ariko nawe bizakurangira atandukanye na Rayon Sports , aho yahise asimburwa n’Umufaransa Julien Mette w’imyaka 43 nawe byaje kurangira byanze kugeza igeze mu maboko y’Umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo “Robertinho.”
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE!