Umuntu wa mbere yahamijwe n’ubufaransa icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunya-Cameroon witwa Charles Onana yahanishijwe igihano cyo kwishyura ihazabu y’ihumbi 8,4 by’ama-Euro mu minsi 120, atabikora, agafungwa nyuma yuko ahamwe n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko rwo mu Bufaransa .
Onana usanzwe ari umwanditsi abaye umuntu wambere uhamijwe bene iki cyaha muri iki gihugu giherereye mu ku mugabane w’u Burayi nyuma yuko uru Rukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwari rwatangiye kuburanisha uyu mwanditsi mu ntangiro z’Ukwakira 2024.
Isomwa ry’ubanza rwa Onana ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024 ndetse hari hashize imyaka igera kuri 12 hasabwa ko Ubutabera bw’Igihugu cy’u Bufaransa buhana icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hakunze kugaragara bamwe mu bagikora, none Onana akaba abaye uwa mbere ugihamijwe muri iki Gihugu .
Abari bahagarariye u Rwanda muri uru rubanza, bishimiye iki cyemezo cy’Urukiko cyo guhamya uyu mwanditsi iki cyaha.
Abarebera hafi politiki mpuzamahanga bemeza ko igihano cyo kwishyura ihazabu ya 8 ,400 Euro (arenga Miliyoni 11 Frw), ariko ko ikiba kigenderewe atari igihano, ahubwo ko ari ingaruka zo kuba yahamijwe iki cyaha nkuko byemezwa na Me Gisagara Richard, umwe mu banyamategeko bakurikiranye uru rubanza Me Gisagara Richard, umwe mu banyamategeko bakurikiranye uru rubanza .
- UCL :Ikipe ya Juventus imaze guhuhura Man City
- Pep Guardiola ntayindi kipe azongera gutoza naramuka atandukanye na Man city
- Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
- Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC
- Muhire Kevin yemeje ko ibyo yavuze kuri kapiteni wa Apr ari ibinyoma
Aho yagize ati : “Urebye ikintu kinini kiba kigenderewe, ntabwo ari igihano, kuko akenshi iyo uhamijwe icyo cyaha bwa mbere ntabwo igihano kiba kiri hejuru. Ikinini cyane ni uko iyo icyaha kiguhamye, ni icyasha bigushyiraho, iyo Ubucamanza bwemeje ko uri umuntu uhakana Jenoside, kugeza ubu ngubu abantu bari bamaze kwemezwa icyo cyaha, ni abantu bahakana Jenoside yakorewe Abayahudi, iyo icyo cyasha kimaze kugufata, nta muntu wongera kuguha ijambo.
“Ni icyemezo cyadushimishije cyane, tukaba twumva ko kigiye kubera urugero abandi bose bari baragize Igihugu cy’u Bufaransa icy’abantu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Me . Richard anahamya ko kandi ko ibi bizagira ingaruka zikomeye kuri Onana kuko yari asanzwe atunzwe no kwandika no gutangaza amakuru yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ubu nta muntu uzongera kumwizera no kumuha umwanya ngo abone aho anyuza ibyo yatangazaga.
Charles Onana kandi yahise atangaza ko azajurira iki cyemezo yafatiwe, ariko ko iyi hazabu yakatiwe, aramutse atayitanze mu minsi 120, azahanishwa gufungwa iminsi 120.