Sudan : Umunsi wa mbere w’ibiganiro by’amahoro wasize nta gishya kivugiwemo
Kuri uyu wa kane i Geneve ,umunsi wa mbere w’ibiganiro by’amahoro biyobowe na leta zunze ubumwe za Amerika bigamije gushaka igisubizo by’ibibazo by’amakimbirane akomeje kurangwa mu gihugu cya Sudani byasojwe nta gisubizo nta kimwe utanze .
Ibi biganiro bibaye mu gihe igihugu cyashegeshwe n’intambara Igisirikare cy’igihugu nticyigeze cyohereza abagihagarariye, ndetse n’abo bahanganye ntibigeze bagaragara muri ibi biganiro byo kuri uyu munsi gusa ariko uyu mutwe utavuga rumwe na leta umenyerwe nk’Ingabo zita ku muvuduko wihuse [rapid support forces ] witabiriye inama yo ku wa gatatu.
Abadipolomate baturutse muri Arabiya Sawudite, Misiri, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ndetse n’Umuryango w’Abibumbye nabo bari mu biganiro mu rwego rwo guhuza izi mpande zombi.
Iki gihugu giherereye mu majyaruguru y’Afurika cyisanze mu kajagari ndetse n’intambara mu kwezi kwa Mata ku umwaka ushize ubwo amakimbirane hagati y’ingabo za leta na RSF yahindutse imirwano yeruye mu murwa mukuru Khartoum, mbere yo gukwira mu gihugu hose.
umutwe wa Rapid Support Forces washinzwe n’abarwanyi ba Janjaweed bashyizweho ku butegetsi bwa Omar al-Bashir wahoze ari Perezida wa Sudani, wategetse iki gihugu mu myaka mirongo itatu mbere yo kumuhirika ku ubutegetsi mu myigaragambyo yabaye mu 2019 , gusa nanubu Bashir aracyashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubwo gukurikiranwaho itsembabwoko n’ibindi ibyaha mu gihe cy’intambara yabereye i Darfur mu myaka ya za 2000.
Hagati aho, aba bahuza bakomeje guhamagarira ingabo z’iki gihugu kwitabira imishyikirano,nkuko Umuvugizi wungirije wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Farhan Haq, yabwiye abanyamakuru ati: “Biragaragara ko twifuza kubona impande zose zitabira kugira ngo ibiganiro bigende neza bishoboka.“
Ariko umuyobozi w’ingabo za Sudani, Gen. Abdel-Fattah Burhan, yavuze ku wa kabiri ko igisirikare kitazavuga rumwe ku bijyanye no guhagarika imirwano kugeza igihe RSF ihagaritse gufata bugwate amazu y’abasivili.
Burhan yarokotse igitero cya drone cyahitanye abantu batanu mu mpera za Nyakanga mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku ngabo z’iki gihugu zari zashoje amasomo y’ikirenge mu bya gisirikare yari yitabiriye , aho yari yabereye mu burasirazuba bw’ iki gihugu, nubwo RSF itigeze yigamba icyo gitero.
Mu ijambo rye, Burhan yagize ati: “Nta mahoro akiri mu gihugu mu gihe iyi mitwe yitwara gisirikare igikomeje kwigomeka no kwigarurira ingo zacu, imigi n’imidugudu kandi ikanabigota ibyo bijyana no kuyigarurira .”
Aya makimbirane yahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi asunikira benshi mu inzara ihoraho ,Ubugizi bwa nabi harimo gufata ku ngufu n’ubwicanyi bushingiye ku moko bingana n’ibyaha by’intambara nibyaha byibasiye inyokomuntu biri gukorerwa muri kiriya gihugu nk’uko Umuryango w’abibumbye n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu .