General Today in HistoryHome

Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ku kamaro k\’amata,Donald Trump ,Hitler… uyu munsi mu mateka taliki ya 1/Kamena

Ibyibukwa by\’ingenzi byaranze iyi tarik 1 kamena mu mateka y\’Isi by\’umwihariko mu buzima bwa muntu,Buri munsi wose mu mateka y\’Isi uba ufite icyo usobanuye haba ku muntu, ku muryango runaka, Igihugu, Umugabane, ndetse n\’Isi yose muri rusange,reka dusubire inyuma mu mateka turebe iby\’ingenzi byaranze iyi tariki:

Uyu munsi ni ku wa gatandatu tariki ya 01 Kamena 2024 ni Umunsi wa 153 mu minsi igize umwaka. Uyu mwaka urabura iminsi 213.

Uyu ni umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana akamaro k\’amata (World Milk Day) wemejwe n\’umuryango w\’Abibumbye mu 2001, ukaba wari washyizweho n\’umuryango Food and Agriculture Organization (FAO)

Uyu ni umunsi mpuzamahanga wahariwe Ababyeyi; aho wemejwe n\’Umuryango w\’Abibumbye kugira ngo bahe icyubahiro Ababyeyi barera abana. hakaba hari n\’undi munsi wahariwe Ababyeyi ba bamama.

Mu 1533, Anne Boleyn umugore wa Kabiri wa King Henry VIII w\’Ubwongereza yambitswe ikamba rya Queen Consort. 

Mu 1792, Kentucky yabaye Leta ya 15 mu zigize Leta Zunze Ubumwe z\’Amerika.

Mu 1796, Tennessee nayo yabaye Leta ya 16 mu zigize Leta Zunze Ubumwe z\’Amerika.

1879: Napoléon Eugène Louis Bonaparte, Umuhungu wa Napoléon III, Umwami w’Abami w’u Bufaransa, yiciwe muri Afurika, ahitanywe n’Abazulu bakomoka muri Afurika y’Epfo. Si Rukara rwa Bishingwe wenyine wishe rugigana, abenshi ahubwo barivuganywe muri Afurika y’Amajyepfo, iy’Iburengerazuba n’ahandi hegereye inyanja.

1965: Impanuka yari ikomeye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Yamano mu Buyapani yahitanye abantu 237.

Mu 1943 mu ntambara ya kabiri y\’isi Ubudage bwahanuye indege ya gisivire yavaga muri Portugal ijya mu Bwongereza, abantu 17 bahasiga ubuzima.

Mu 2017 uwari Perezida muri Amerika Donald Trump yakuye Amerika mu masezerano yo kurwanya ihindagurika ry\’ikirere (Paris climate agreement).

Mu 1979 Rhodesia (Zimbabwe) yashyize iherezo ku butegetsi bw\’Abakoroni.

Ibyamamare byabonye izuba kuri iyi taliki :

1633 Geminiano Montanari, umuhanga mu bumenyi bw\’ikirere mu Butaliyani .


1653 Georg Muffat, umuhimbyi wa baroque, wavukiye i Megève, Umwami wa Savoy .


1675 Francesco Scipione, marchese di Maffei, umucukuzi w\’ibyataburuwe mu butaliyani .

1800 Edward Deas Thomson, umunyapolitiki wo muri Ositaraliya.

1801 Brigham Young Umuyobozi w’amadini y\’Abanyamerika (ibizwi nk\’abatagatifu ba nyuma), wavukiye i Whitingham, muri Vermont.

1815 Otto w\’Ubugereki, Umwami w\’Ubugereki (1832-62), yavukiye Salzburg, Bavaria.

1892 Amanullah Khan Emir ,Umwami wa Afuganisitani (1919-28), wavukiye i Paghman, muri Afuganisitani.

Abataburutse kuri iyi taliki :

195 mbere ya Yesu, Gaozu wa Han, Umwami w\’abashinwa (202-195 mbere ya Yesu), washinze ingoma ya Han.


1340 Jan van Diest, Umwepiskopi wa Utrecht (1322-40), yapfuye.

1434 Władysław II Jagiełło, umwami wa Lituwaniya .


1568 Abanyacyubahiro 18 baciwe umutwe i Buruseli bazira ubugambanyi n\’ubuyobe na Duke wa Alva n\’ubuyobozi bw\’Inama ishinzwe ibibazo.


1568 Gijsbert van Bronkhorst-Batenburg, umuyobozi wa Calvin, yaciwe umutwe.


1625 Honoré d\’Urfé, umwanditsi w’igifaransa (L\’Astrée), yapfuye azize ibikomere nyuma yo kugwa ku ifarashi afite imyaka 57.

1639 Melchior Franck, umuhimbyi w’Umudage.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *