Home

Umukuru w’igihugu cy’Uburundi yemeje ko ubukene bugiye gushira kubera umutungo Ababiligi bari barahishe wavumbuwe!

Ibi byavuzwe na Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, wababajwe cyane bikomeye n’abakoloni b’Ababiligi basize bahishe amabuye y’agaciro y’igihugu cyabo yo mu bwoko bwa Gasegereti.

Umuyobozi wa sosiyete BIMECO icukura Gasegereti na Coltan yamusobanuriye ko ubushakashatsi bwahakorewe mu gihe cy’umwaka n’igice, bwagaragaje ko hari amabuye apima toni 12.700.000.

Uyu muyobozi yabwiye Ndayishimiye ati “Kera abazungu barayacukuraga cyane rwose aha ngaha muri Murehe. hanyuma abazungu bagiye bafunga ibirombe n’amabeto ni twe twabifunguye.”

Perezida Ndayishimiye yasubije uyu muyobozi ati “Kwari ukugira ngo ntituyabone Baragiye baratwara, tubonye ubwigenge baravuga ngo mwese muyabure Bakaduseka ngo turi abakene kandi bazi aho twakura ubutunzi.

Dukomeza gusaba imfashanyo, bazi ko dufite ubutunzi aha ngaha” uyu Mukuru w’Igihugu wari winjiye mu nzira yo munsi y’ubutaka yakozwe n’abacukura aya mabuye yavuze ko ibyiza by’u Burundi byatangiye kuboneka ateguza ko Satani ari gutekereza kubitobanga.

Ati “ubwo dutangiye kubona ibyiza by’u Burundi, reka mbabwire Barundi, aha niho Satani itangira gukora. Hariho Abarundi bifatiwe na Satani, bavuga ngo nta kuntu mwabirwanya Kuko murabona nk’umuntu warinze abifunga, ngo ntitwigere tumenya ko dufite amabuye, akagenda asizeho n’amabeto, mwibaza ko ari guseka”?

Ndayishimiye yavuze ko aba Barundi bakoreshwa na Satani bashobora kwegerwa n’abanyamahanga batifuza ko u Burundi butera imbere kugira ngo basenye umushinga wo kubyaza umusaruro aya mabuye y’agaciro.

BIMECO yasezeranyije Ndayishimiye ko iteganya kuzana ibikoresho bifite ubushobozi bwo gucukura toni eshanu z’amabuye ku munsi, uyu mukuru w’Igihugu asubiza ko yazagura peteroli idashobora gushira n’imugihe iki gihugu cy’ugarijwe n’ibura rya peterori.

Mwumva iyo tubikora nko mu myaka 50 ishize, u Burundi buba bugeze hehe? Abarundi twigire kugeza tugeze [iyo tujya]. nitwe tuzatanga imfashanyo none tuzayakoza iki?

Ababiligi bategetse u Burundi kuva mu 1916 kugeza mu 1962 ubwo bwabonaga u Bwigenge umuyobozi wa BIMECO yasobanuye ko muri iyi myaka yose bacukuraga amabuye y’agaciro ku musozi wa Murehe.

Kasegereti yacu,ubu twakize ntabwo tuzongera gusabiriza”Perezida Eva

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *