Umukino wa Rayon Sports na APR FC ushobora kongera kuba ikirarane

Umukino wa Rayon Sports na APR FC ushobora kongera kuba ikirarane Ubundi wari gukinwa tariki ya 14/9/2024 ariko kuko APR FC yari ihafite umukino ubanza wa CAF Champions League wimurirwa tariki ya 19/10/2024.
Uyu mukino wakabaye nyuma y’iminsi 4 Amavubi yakiriye Benin kuri stade Amahoro mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Moroc 2025, umukino uzakinwa tariki ya 15/10/2024 18h.
Umukino ugomba guhuza Rayon Sports na APR FC ugiye kuba ikirarane kugira ngo hategurwe ikipe y’igihugu y’abakina imbere mu gihugu (CHAN 2025) aho umukino wa mbere w’ijonjora uzaba tariki ya 25-27/10/2024. Bivuze ko Amavubi ya CHAN yahita atangira umwiherero nyuma ya Benin, tariki ya 16/10/2024.
Biteganyijwe ko nyuma y’imikino y’Ikipe y’Igihugu nkuru iteganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi gutaha hazakinwa umunsi umwe wa Shampiyona mbere y’uko umutoza ahamagara abakinnyi azakoresha muri aya majonjora y’iri rushanwa u Rwanda rudakunda kuburamo.
CHAN 2025 izabera mu bihugu bya Uganda, Tanzania na Kenya hagati y’amatariki ya 1-28 Gashyantare 2025. Ibi bihugu bikazakoresha iri rushanwa byitegura kuzakira Igikombe cya Afurika cya 2027.
Mu mikino ibiri yabanje, Rayon Sports yanganyije na Marine FC ndetse na Amagaju FC.
Muri izi mpere z’icyumweru dushoje ,Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri 2024.Igitego cyahesheje Gikundiro amanota atatu ya mbere muri Rwanda Premier League, cyatsinzwe na Charles Bbaale ku munota wa 50 w’umukino.
Umukino wahuje Rayon Sports na Gasogi United wari washyuhijwe cyane kubera amagambo yatangajwe na Perezida w’iyi Kipe, Kakooza Nkuliza Charles, KNC, avuga ko azatsinda Gikundiro.
Gasogi United ni yo yinjiye mu mukino mbere ndetse ku munota wa kane yahushije igitego cyabazwe ubwo Harerimana Abdulaziz yahinduraga umupira Umunyezamu Khadime Ndiaye akananirwa kuwukuramo, ugasanga Kabanda Serge wawuteye hanze y’izamu.
Rayon Sports yakinaga umukino wa mbere nyuma yo gutandukana na Uwayezu Jean Fidèle weguye ku nshingano ze, yagerageje kubona igitego hakiri kare ariko ntibyayikundira.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, nta yirareba mu izamu rya ngenzi yayo.
Nyuma y’iminota itanu y’igice cya kabiri, Charles Bbaale wa Rayon Sports yafunguye amazamu ku mupira yahawe ari mu rubuga rw’amahina, agatera ishoti ryahinduriwe icyerekezo na myugariro wa Gasogi United, rikaruhukira mu izamu rya Dauda.
Gasogi United ntiyorohewe kuko ku munota wa 64, Muderi Akbar yahawe ikarita itukura ku ikosa yakoreye kuri Aruna Madjaliwa.