Umukino wa Rayon na APR ndetse na shampiyona byose bitewe ishoti hitegurwa Djibouti iri ku mwanya w’i 192 ku rutonde rwa FIFA!

Umukino washoboraga guhuza ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’Igingabo z’’igihugu “APR FC “ tariki ya 19 Ukwakira 2024 wakuweho ndetse n’imikino y’ashampiyona y’umunsi wa gatanda, uwa karindwi ndetse n’uwa munani bidasubirwaho izasubikwa.
Hari hamaze iminsi hategerejwe tomora y’imikino ya CHAN 2024 izakinwa muri 2025 kugirango hamenyekane n’iba umukino w’ikirarane wari guhuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC uzaba nubwo n’ubundi rwari rukigeretse ikipe y’Ingabo z’Igihugu isaba ko yahera ku mukino wa Gasogi United aho guhera kuwa mu keba Rayon Sports itariki ya 19 Ukwakira 2024.
Nyuma y’uko tombora ibaye ku munsi w’ejo tariki 09 Ukwakira 2024 U Rwanda rukisanga ruzesurana n’ikipe y’Igihugu ya Djibouti hagati y’itariki ya 25 na 27 muri uku kwezi kwa cumi byatangiye guca amarenga ko uyu mukino utazaba nubwo hazaba haciyemo imitsi ishyika kuri ine umukino wo gusha itike y’Igikombe cya Africa cya 2025 w’Urwanda na Benin urangiye.
Kuko byavugwaga ko umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Umudage Torsten Frank Spittler yashakaga kuzahita akomezanya n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN 2024 izakinwa 2025 byari gutuma uyu mukino wa Rayon Sports na APR FC wari uteganyijwe kubera kuri sitade Amahoro usubikwa , ari nabyo byabaye !
Ese bigiye kugenda bite kuri shampiyona?
Umunsi wa Gatandatu, umunsi wa Gandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wari uteganyijwe hagati ya tariki ya 18 na 21 z’u Ukwakira 2024 ntuzakinwa kuko ikipe izahita ijyanwa mu mwiherero wo kwitegura Djibouti nyu yo gusozo umukino wa Benin wa tariki 15 Ukwakira 2024 kuri sitade Amahoro.
Umunsi wa Karindwi, umunsi wa karindwi wari utegerejwe hagati y’itariki ya 25 na 27 Ukwakira 2024, kandi muri ayo amatariki nibwo umukino w’ikipe y’Igihugu ya CHAN uzaba, ukazaba ari umukino ubanza w’ijonjora muri iyi mikino .
Umunsi wa munani, umunsi wa munani wa shampiyona utegerejwe hagati y’itariki ya mbere ndetse niya gatatu z’u kwezi ku Gushyingo 2024 kandi muri ayo matariki nibwo hazakinwa umukino wo kwishyura wa CHAN hagati y’ikipe y’Ighugu y’u Rwanda niya Djibouti.
Muri make ukurikije iri sesengura shampiyona y’u Rwanda igiye kumara amezi asaga abiri idakinwa, byibuze ikaba ishobora kugaruka mu kwezi ku Kuboza mu matariki ya 22 na 24 umwaka wa 2024 , (tugendeye ku ngengabihe ya CHAN gusa), mu gihe byateganywaga ko igice kibanza cy’ashampiyona cyarangirana n’ukwezi kukuboza 2024.
Gusa umunsi wa shampiyona watangajwe n’urwego rutegura shampiyona y’Urwanda “Rwanda Prmeir League” ko wasubitswe ni umunsi wa gatandatu gusa wari uteganyijwe hagati y’itariki ya 18 na 21 z’ u Ukwakira 2024 ndetse n’umukino w’ikirarane wa Rayon Sports na APR FC wari uteganyijwe itariki ya 19 Ukwakira 2024, Rwanda Premier League yabitangaje ibicishije ku rukuta rw’ayo rwa X.
Twibukiranye ko ikipe ya Djibouti izakina n’Urwanda ikaba yatumye shampiyo isubikwa mu gihe kingana gutya yitegurwa iri ku mwanya w’i 192 mu bihugu 2010 byemewe na FIFA ku isi y’umupira w’amaguru.
