Umukino wa mbere witabiriwe cyane mu mateka ya ruhago

Mu myubakire ya ruhago, birazwi ko, higanza bine mu bituma uyu mukino ukundwa na benshi harimo abakinnyi, umupira wo gukina,ikibuga ndetse hakaza n’abafana babarizwa no mu gice cy’ingenzi.
Iyi nkuru iragaruka ku mukino wa mbere witabiriwe n’abafana benshi mu mateka ya ruhago, umukino wabaye taliki ya 16 Nyakanga,1950, mu gihugu cya Brazil, ubwo hakinwaga finali y’igikombe cy’isi.
Biragoranye kuvuga umupira w’amaguru ngo wibagirwe ijambo abafana. Guhera na kera ubwo ruhago yavumburwaga umukino udafite abafana akenshi uba ugaragaza uburyohe buke kurusha uwitabiriwe n’abafana.
Hari ibihugu byinshi biha abafana amazina atandukanye bigendeye ku myitwarire yabo, urugero rwa hafi ni ijambo “ultras” ryakomotse mu gihugu cy’Ubutaliyani rikaza gusakara mu Burayi hose hose ahanini biturutse ku myifatire n’imyitwarire y’abataliyani mu gufana.
Mu 1950 irushanwa ry’igikombe cy’isi ryari rimaze gukinwa inshuro 3 zonyine dore ko,ryatangiye mu 1930 rigakinwa buri nyuma y’imyaka ine, nubwo amarushanwa yo mu 1942 ndetse no mu 1946 atabaye kubera intambara yarimo iyogoza isi yose muri icyo gihe.
Taliki ya 16 Nyakanga umwaka wi 1950 ni (rendezvous) y’abakeba babiri bo muri Amerika y’epfo, aba ni igihugu cya Brazil kigomba kwisobanura na Uruguay, iyi Uruguay ab’ubu bayizi igice dore ko, muri iyo myaka yari muri nke zibitseho igikombe cy’isi nyuma yo kugitwara mu w’i 1930 ubwo cyakinwaga ku nshuro ya mbere, ugomba kwemeza ukwiriye igikombe ni FIFA, dore ko, ari yo yari yateguye iyi mikino yabereye mu gihugu cya Brazil.
Mbere gato ko, umukino utangira, ibintu byari byahinduye isura mu mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Rio de Janeiro, ahaherereye sitade nkuru ya Maracana, nyuma yo kwemezwa ko, ari yo, izaberaho uyu mukino, abafana nabo ntibiheje ndetse bo, ntibisaba kubahamagara cyane ko, igihugu cya Brazil ibirori byari byabereyemo ari i wabo wa ruhago.
Abakunzi b’ikipe y’igihugu ya Brazil bari bafite ikizere gihagije ahanini bagendeye ku mpamvu zitandukanye zirimo ko, Uruguay yabasanze iwabo, inshuro ya mbere Brazil yari igeze finali y’igikombe cy’isi ndetse n’indi mpamvu y’anyuma yaturukaga ku kuba Brazil yarageze aho, imaze guhigika ibikomerezwa bitandukanye aho nta n’umwaka wari ushize iki gihugu gitwaye igikombe cya Copa America, nyuma yo gutsinda ibitego 46 mu mikino 8 harimo n’uwo bandagajemo Uruguay bakayitsinda ibitego 5-1.
Kubera ikizere kidasanzwe, hari hakozwe imidali ya zahabu 22 aho buri umwe wari wanditseho izina rya buri mukinnyi wa Brazil ndetse na mbere y’umukino, abenshi bibuka imbwirwa ruhame yuzuyemo kwishongora kwishi Angelo Mendes de Moraes wari meya wa Rio de Janeiro, yagejeje ku bari muri Sitade Maracana aho yavuze ko, igitegerejwe ari ugutanga igikombe ngo naho ibindi byo, byari ukurangiza umuhango.
Kera kabaye umukino waje gutangira, stade yuzuye bidasanzwe dore ko, hari hinjiyemo abafana barenga 170,000 byari ibirori Koko,mu myenda y’umuhondo n’ubururu ikipe y’igihugu ya Brazil yanyuzagamo igasatira cyane dore ko, igihugu cya Uruguay cyo kizwi cyane mu bijyanye n’ubwugarizi, abafana ba Brazil bari benshi cyane ku kibuga ndetse, bivugwa ko, byasaga nkaho nta mufana wa Uruguay warimo kuko bari baganjijwe ku buryo bwo hejuru.

Urutonde rw’ababanje mu kibuga ku mpande zombi
Nyuma y’igice cya mbere cyasaga nk’igifunganye ku mpande zombi, icyari gitegerejwe na benshi cyarabaye maze bakiva kuruhuka Friaça aba ashyizemo icya mbere ku ruhande rwa Brazil, ntiwabyumva gusa abari muri Maracana icyo gihe bavuga ko, byasaga nkaho isi irangiye, cyane cyane biturutse ku rusaku rwinshi rwumvikanaga muri ako kanya, “ubu ibintu byabaye 1-0 cya Brazil”, umukino warakomeje maze igice cya kabiri kiri hagati Schiaffino wa Uruguay, ku ishoti ryasaga nk’iritunguranye ahitamo kumena inshishi mu isosi ya Brazil, kubera uburyo Brazil yanyuzagamo igasatira abafana ndetse n’abakinnyi biyumvishaga ko ari ikibazo cy’igihe maze intsinzi bakayisubirana.
Ubwo umukino wasatiraga umusozo, mu buryo butitezwe cyane “Ghiggia” izina Abanya- Brazil batazigera bibagirwa afata umupira maze yinjira mu rubuga rwa mahina atera ishoti ryabyaye igitego cya kabiri kuri Uruguay, Maracana, yahereye kare yumvikanamo urusaku n’ibyishimo byahinduye isura hari umutuzo wa wundi wagutera gutitira.
Ibihumbi birenga 170,000 by’abafana bacishije make, amagambo yashize ivuga, nta numwe wiyumvisha ko, ibyo ari kubona bishoboka.
Ubwo, umusifuzi yahuhaga mu ifirimbi yemeza ko, umukino urangiye ni nabwo, Abanya- Brazil benshi batangiye kubona ko, ibyo babonaga atari inzozi ahubwo ari impamo, “Uruguay yabatsinze”, .
Uyu, ni umunsi utazibagirana mu mateka ya Brazil nyuma y’ibirori isi y’umupira yari yiteze ariko ntibirangire neza, uyu mukino uzaguma mu bitabo nk’umukino wa mbere witabiriwe n’abafana benshi mu mateka y’umupira w’amaguru ndetse, sitade kimenyabose Maracana bakunze kwita “Maracanazo” niyo sitade yakiriye umubare munini w’abafana mu mateka.

Ubu, Maracana yaravuguruwe nticyakira abarenze ibihumbi 100 aho ubu yakira abantu 73,139