FootballHomeSports

Umukino Everton yagombaga kwiramo Liverpool ntukibaye kubera impamvu karemano !

Umukino wa shampiyona y’icyiro cya mbere mu bwongereza wagombagaba guhuza ikipe ya Everton na Liverpool kuri sitade ya Goodison Park wasubitswe kubera ikirere cyibi gikomeje kuba muri kariya gace kegeherereye iruhande rw’umugezi wa Merseyside kubera serwakira yiswe Darragh ikomeje guca ibintu .

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu , ubuyobozi bw’agace Merseyside bwaramutse butanga ikimeze nk’impuruza yuko hakomeje kuba imihindagurikire y’ikirere idasanzwe mu gace kagombaga kuberamo uyu mukino ku isaha y’i saa saba z’i Kigali mu Rwanda no mu Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi .

Ibi byahise bikurikirwa n’itangazo ry’ikipe ya Everton yavuze ko umukino wahagaritswe ku mpamvu z’umutekano w’ubuzima bw’abafana n’abakinnyi nyuma y’inama yahuje amakipe yombi , abahagarariye polisi ya Merseyside n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Liverpool.

Itangazo rya Everton ryagize riti: “Nubwo tutishimiye ibi kuko bidutengushye cyane bijyanye n’abaterankunga twari dufite, ariko umutekano w’abafana, abakozi ndetse n’abakinnyi ni ingenzi cyane”.

Umukino wagombaga gutangira saa sita zo ku isaha yaho ukaba na derby ya Merseyside [ kuko aya makipe yose yaba Liverpool na Everton aturanye n’umugezi wa Merseyside rero niyo mpamvu yiswe derby ya Merseyside] ya nyuma ya shampiyona ihuza amakipe yombi yari igiye gukinirwa ku kibuga i Goodison mbere yuko Everton yimukira muri stade nshya mu mwaka utaha wa 2025.

Ikipe ya Liverpool iyoboye urutonde rwa Premier League irusha amanota arindwi Chelsea na Arsenal , gusa aya makipe yombi agomba gukina ku cyumweru – kuri aho chelsea igomba kwesurana na Tottenham mu gihe ikipe ya Fulham izaba itana mu mitwe na Arsenal .

Everton ya Sean Dyche iri ku mwanya wa 15 hafi no kugera mu mwanya imanuka ndetse ikarusha, amanota atanu yonyine ikipe iri kumwanya wa nyuma.

Iyi nkubi y’umuyaga yiswe Darragh yamaze guteza ibibazo birimo n’isubikwa ry’imikino myinshi muri iyi weekend harimo imikino ibiri ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri harimo uwagombaga guhuza ikipe ya Cardiff na Watford n’uwa ekipe ya Plymouth na Oxford , kimwe n’umukino wa Shampiyona y’icyiciro cya gatatu wagombaga guhuza ikipe ya Bristol Rovers na Bolton Wanderers.

Ndetse ibi bijyanirana n’isubikwa ry’inama yagomba kubanziriza irushanwa ryo gusiganwa ku maguru yagombaga kubera mu gace ka Chepstow na Aintree ho mu bwami bw’Abongereza .

Abantu babarirwa muri za miriyoni mu bice bya Wales no mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Ubwongereza basabwe kuguma mu ngo zabo kugira ngo birinde akaga mu gihe cy’iyi nkubi y’umuyaga yiswe Darragh.

Abashinzwe iteganyagihe baraburira abaturage ko umuyaga ufite umuvuduko ungana na 90mph ugomba kugera mu bice bimwe na bimwe, mu gihe ibiro bishinzwe amakuru byatanze umuburo udasanzwe ko ku rwego rwo hejuru mu turere two mu burengerazuba no mu majyepfo ya Wales bagomba kugirwaho n’ingaruka zikomeye cyane .

Kuri ubu amazu ibihumbi mirongo itatu nta mashanyarazi afite mu majyepfo ya Wales no mu burengerazuba bw’Ubwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *