Mugisha Bonheur uzwi kwizina rya ‘Casemiro’ akaba akinira ikipe ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Tunisia ariyo ya Stade Tunisien akomeje kwitwara neza no kwerekana ubushobozi bwe mu buryo budasanzwe aho yatsinze igitego cya Gatanu muri iyi kipe.
Uyu musore ukina hagati mu kibuga hagati yugarira , yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda mbere yo kwerekeza hanze y’u Rwanda, Mukura Victory Sports na APR FC nyuma aza kwerekeza hanze y’u Rwanda mu ikipe ya Al Ahli Tripoli yo mu gihugu cya Libya mu majyaruguru ya Afurika.
Iki gitego yatsinze yagitsinze mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Tunisia(Tunisian Ligue Professionnelle ), aho ikipe ye ya Stade Tunisien yatsinze iya Tataouine ibitego bibiri kuri kimwe(2-1) , aho yagitsinze ku munota wa 30′ w’umukino kuri penaliti cyazaga kiyongera ku cyamugenzi we cyo ku munota wa 10′.
Uyu musore , byatumye ahita yuzuza igitego cya 5 muri Shampiyona, binamugira umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bari kwitwara neza mu makipe yabo( uyu musore Kandi ari mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze Kandi mu makipe meza).
Ikipe ya Mugisha Bonheur (Stade Tunisien) kuri ubu iri ku mwana wa gatandatu n’amanota 49 inyuma y’amakipe ya Esperance Sportive de Tunis(1), US Monastir(2), ES Sahel(3), Club Africa (4), Zarzis(5).
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?