Umunya-Esipanye ukinira ikipe ya Barcelona hagati mu kibuga Marc Casado wari umaze iminsi afite ibibazo by’imvune yamaze gutangira imyitozo yitegura kugaruka mu kibuga.
Uyu musore yatunguranye , cyane ko byari biteganyijwe ko azamara amezi arenga abiri hanze y’ikibuga , yagize imvune ku mukino wa Shampiyona Barcelona yatsinzemo Atletico Madrid ibitego bine kuri bibiri (2-4), ava mu kibuga ku munota wa 67′ asimbuwe na Eric Garcia.
Uyu musore ukina mu kibuga hagati yugarira, ni umwe mu nkingi za mwamba, Hansi Flick, yari afite cyane ko imikino myinshi ari we wari warayikinnye mbere yo kuvunika ( Yari amaze gukina imikino 23 muri Shampiyona), gusa ntibyahungabanyije Barcelona , cyane ko yari ifite ibindi bisubizo binyuranye nka Eric Garcia ndetse na Frank de Jong.
Barcelona ifite ibibazo by’imvune bitayoroheye , iherutse no kuvunikisha Jules Kounde ku mukino wa Inter Milan wa Champions League banganyijemo ibitego bitatu kuri bitatu(3-3), yaje asanga rutahizamu Robert Lowandowski ndetse na Alejandro Balde.
Izi mvune ziri kwiyongera mu gihe iri guhanganira ibikombe bibiri by’ingenzi, Champions League na La Liga Kandi hose ihanganye n’amakipe akomeye afite n’ibyo ashaka cyane ko ibindi bikombe bisa nk’ibigoye, ni Real Madrid yasezerewe mu bikombe byose ikaba isigaye kuri Shampiyona, ni Inter Milan iherutse gutakaza umwanya wa mbere ukifatirwa na Napoli mu gihe Kandi yasezerewe no muri Coppa Italia y’uyu mwaka , ikuwemo na AC Milan.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?