Myugariro w’ibumoso wa Barcelona Alejandro Balde ntazagaragara ku mukino wa Champions League wo kwishyura bazacakirana na Inter Milan kuri uyu wa Kabiri wa tariki 06 Gicurasi 2025, kuri Giuseppe Meazza mu Butaliyani.
Uyu musore byabanje kuvugwa ko muri uku kwezi azaba yagarutse, gusa isuzuma ryakozwe uyu munsi kugirango harebwe ko yagaragara kuri uyu mukino ryaje kugaragaza ko atarakira neza byatuma aboneka kuri uyu mukino.
Amakuru meza ahari kuri Barcelona n’uko Robert Lowandowski yagarutse, agomba gukina uyu mukino nyuma y’uko yari amaze iminsi adakina ndetse n’umukino ubanza wabereye Lluís Companys Olympic ku kibuga cya Barcelona ntago yawukinnye nubwo Ferran Torres yitwaye neza wamusigariyeho.
Ntago ari Balde wenyine mu bakinnyi b’ingenzi ba Barcelona utazagaragara kuri uyu mukino kuko na Jules Kounde ntago azawugaragaraho nyuma yo kuvunikiye ku mukino ubanza ,ibi bisobanuye ko Barcelona igomba kuzakoresha abakinnyi basanzwe basimbura, Gerard Martin na Hector Fort.
Abakinnyi 11 bashobora kuzabanza mu kibuga kuruhande rwa Barcelona!
- Wojciech Szczęsny
- Gerard Martín
- Hector Fort
- Iñigo Martínez
- Pau Cubarsí
- Pedri
- Frankie De Jong
- Raphinha
- Fermín López
- Lamine Yamal
- Ferran Torres