Umukinnyi w’ingenzi muri Barcelona agiye kumara igihe hanze adakina
Mu mukino ikipe ya Barcelona yatsinzemo Osasuna ibitego bitatu ku busa(3-0) wasize Umunya-Esipanye ukina hagati mu Kibuga no ku ruhande Dani Olmo yagize imvune dore ko yavuyemo n’umukino utarangiye ku wa 28′ asimburwa na Fermin Lopez.
Uyu mukino wari uw’ikirarane , aho wari warasubitswe ku bw’urupfu rw’umuganga wa Barcelona.
Barcelona yatsindiwe na Ferran Torres ku wa 11′ w’umukino ku mupira yahawe na Alejandro Balde , Dani Olmo atsinda icya Kabiri ku munota wa 21′ kuri penaliti mu gihe Robert Lowandowski yashimangiye ku munota wa 77′.
Amakuru aremeza ko Olmo azamara ibyumweru bibiri ari hanze y’ikibuga gusa isuzuma ry’ubuzima rirakomeje kugirango hamenyekane uburemere bw’imvune y’uyu musore, biteganyijwe ko yazasiba imikino ibiri cyangwa itatu Barcelona yakurikizaho akaba yagaruka ku mukino wa Borussia Dortmund muri kimwe cya Kane cya Champions League.
Imikino Dani Olmo azasiba kubera imvune ntagihindutse!
- Barcelona VS Girona : 30/03/2025
- Atletico de Madrid VS Barcelona: 02/04/2025
- Barcelona VS Real Betis: 05/04/2025
Kuri ubu Barcelona ifite amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona, cyane ko yamaze gushyira icyinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo na Real Madrid iri ku mwanya wa Kabiri ndetse uburyo abakinnyi b’iyi kipe bari kwitwara barimo nka Raphinha, pedri, Robert Lowandowski, Lamine Yamal byerekana ko amahirwe y’igikombe ahari.
Amaze gutsinda umukino Umudage Hansi Flick yagize Ati “Narabivuze kenshi reka mbisubiremo , imitekerereze y’abakinnyi bange iri ku rundi rwego. Ndabakunda cyane.”
Ferran Torres uri gutanga umusaruro avuye ku ntebe y’abasibura we Yagize Ati “Nishimira buri minota yose Hansi Flick umutoza wange ampa, ndi hano kugirango mfashe Barcelona. Ndababwiza ukuri buri mukino tugiye kuzajya dukina uzajya uba umeze nka finali.”