Umukinnyi w’Amavubi uri mu b’ingenzi ntazagaragara ku mukino wa gicuti na Algeria

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya RAAL La Louvière mu Bubiligi, Samuel Léopold Marie Gueulette(Samuel Gueulette) , ntazagaraga ku mukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Algeria.

Ni umukino uteganyijwe tariki 05 Kamena 2025, ukaba uri mu mugambi w’amakipe yombi yo gukomeza kwitegura neza amajonjora yo gushaka itike y’Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika , Canada na Mexico.

Ni imikino biteganyijwe ko izagaruka muri Nzeri, 2025, aho u Rwanda ruzaba rwisobanura na Nigeria mu gihe Algeria iyoboye itsinda rya karindwi n’amanota 15 izaba yasuwe na Botswana.

Uyu musore nk’uko yabitangaje yavuze ko yari yaramenyeshejwe ko azakenerwa kuri uyu mukino wa gicuti ariko avuga ko afite ikibazo cy’imvune kizatuma atagaragara.

Yagize Ati : “Yego nari nabonye ubutumire ariko mu buryo ntateganyaga ndacyafite imvune, ni imvune nagize ku mukino wa nyuma w’umwaka w’imikino, ubwo rero ntago bizankundira gukina.”

Uyu musore ni umwe mu b’inkingi ya mwamba mu ikipe ye , ndetse yanayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere cy’Umupira w’Amaguru mu gihugu cy’Ububiligi cya 2025-2026.

Yabaye kandi umukinnyi w’ingenzi ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda haba ku ngoma y’umutoza Torsten Spittler cyangwa umushya Adel Amrouche.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *