FootballHomeSports

Umukinnyi wa Young Africans ukomeye yahawe ipeti rya sergeant avuye kuri Corporal

Umukinnyi w’Umupira w’Amaguru ukomoka muri Tanzania Ibrahim Abdallah Hamad uzwi nka “Ibrahim Bacca” yamaze kuzamurwa mu mapeti ava kuri Corporal ajya kuri sergeant mu mutwe abarizwamo wo kurwanya magendu zambukiranya imipaka muri Zanzibar.

Uyu musore w’imyaka 27 akinira ikipe ya Young Africans mu bwugarizi ndetse akaba akinira n’ikipe y’Igihigu ya Tanzania , yatangiye kugaragaramo mu mwaka 2023 , nubwo mbereho gato yakiniye ikipe y’igihugu ya Zanzibar arinaho yavukiye.

Uyu musore yazamuwe mu mapeti kubera kwitwara neza mu ikipe ya Young Africans, bifatwa nk’igikorwa cyo guhesha ikuzo n’icyubahiro igihugu cye cya Zanzibar kibarizwa muri Tanzania iyoborwa na mama Samia Suluhu Hassan.

Uyu mutwe ‘Zanzibar Anti-Smuggling Squad (KMKM)’ , uyu musore abarizwamo ntago ufite inshingano zo kurwanya majyendu zambukiranya imipaka gusa kuko unashinzwe kurwanya abishora mu bikorwa by’uburobyi butemewe, ndetse n’ibindi byaha.

“Ndashima abo dukorana bose kupfasha muri buri ntambwe yange, nzakomeza kurwanira igihugu cyange.” Sergeant Ibrahim Bacca akaba na myugariro wa Young Africans ubwo yamaraga kwambikwa iri peti.

Kuri ubu ikipe Young Africans iri ku mwanya wa mbere n’amanota 58 ikaba irusha Simba SC iri ku mwanya wa kabiri inota rimwe, nubwo uyu mwaka Young Africans bitayihiriye mu mikino Nya-Africa.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *