Umukinnyi ukina gati mu kibuga yataka mu ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cy’Uburundi , Rukundo Abdul Rahman, uzwi nka “Paplay” yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports nyuma y’ikarita y’umutuku yabonye ku mukino wa Police FC ukaba uw’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Uyu musore yabonye ikarita y’umutuku hakiri iminota yo gukina (ku munota wa 83′ w’umukino) ku buryo byari no kuviramo Rayon Sports kwishyurwa igitego yari yabonye ku munota wa 67 gitsinzwe na ‘Ishimwe Fiston’ n’umutwe , iki cyikiyongeraho ko Rayon Sports itazaba imufite ku mukino uzakurikira w’umunsi wa 28 bazaba bakiriwemo na Bugesera FC.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram Paplay yagize Ati “Nge , Abdourahman Rukundo, ndashaka gusaba imbabazi umuryango wa Rayon Sports kubera imyitwarire mibi nagaragaje mu mukino nakinnyemo na Police FC , nkaba narahawe ikarita itukura. ndasaba imbabazi abakunzi n’abayobozi ba Rayon Sports, –ntibagiwe — abatoza n’abakinnyi muri uyu muryango. Iri kosa ntirizongera kubaho ukundi , Murakoze! Ndagukunda cyane(Rayon Sports).”
Uyu musore ari mu b’ingenzi Rayon Sports iri gukoresha muri izi mpera za Shampiyona cyane ko yari amaze iminsi yitwara neza ugereranyije n’abandi bahari , yifashishwaga mu gukina uruhande nubwo mu busanzwe ari umukinnyi ukina mu kibuga hagati yataka kubera ahanini kuba Elenga kanga Junior, Iraguha Hadji ndetse na Adama Bagayogo batari kwitwara neza uko bikwiye.
Uyu Murundi , Rayon Sports yamuguze imukuye mu ikipe y’Amagaju nyuma yo kugira umwaka mwiza w’imikino azana n’uwari umuzamu muri iyo kipe Ndikuriyo Patient wasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Imikino Rayon Sports isigaranye kugirango Shampiyona ishyirweho akadomo!
- Bugesera VS Rayon Sports- 17/05/2025
- Rayon Sports VS Vision FC- 20/05/2025
- Rayon Sports VS Gorilla FC -24/05/2025
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?