Umukinnyi uje kumvikana na Rayon Sports yamaze kugera I Kigali mu Rwanda

Myugariro ukomoka mu gihugu cy’burundi agakina ibumoso(Left-Back) , Prince Michel Musore, yamaze kugera I Kigali aho aje kurangizanya n’ikipe ya Rayon Sports kugirango azayikinire umwaka utaha w’imikino.

Umwaka wa 2024-2025, wa Shampiyona wasoje bisa nk’aho Rayon Sports nta mukinnyi ukina ibumoso yugarira ifite cyane ko Bugingo Hakim wabonaga urwego rwe ruri hasi ndetse imikino myinshi isoza Shampiyona ntiyayikinnye bityo hakaba nta yandi mahitamo ahari kuri uyu mwanya usibye kugura undi mukinnyi.

Uyu musore asanzwe akinira ikipe ya Vital’O FC , yabaye iya Kane muri Shampiyona, afite imyaka 26, ndetse ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’Intamba mu Rugamba y’Abarundi, yari mu bakinnyi bakinnye na Burkina Faso mu mwaka ushize wa 2024, ibatsinda ibitego bine kuri kimwe(4-1).

Si ubwa mbere uyu musore ageze mu Rwanda kuko mu mwaka ushize w’imikino yaje mu Rwanda aje gukora igeragezwa mu ikipe ya Mukura VS ari ko nti byakunda.

Iyi Mukura VS n’ubundi yatozwaga n’Umunya-Tunisia , Afhamia Lotfi wamaze gusinyira Rayon Sports nk’umutoza mushya w’umwaka utaha wa 2025-2026, akaba ari we uzanayitoza mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Musoni Michael Prince, aramutse asinyiye Rayon Sports yaba abaye umukinnyi wa mbere Rayon Sports yaba isinyishije muri iri soko ry’Igura n’Igurisha ry’Impeshyi ya 2025, yitegura umwaka utaha w’imikino.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *