Umukinnyi Mohamed Salah yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Ugushyingo
Umunya-Misiri Mohamed Salah yahiswemo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza nk’umukinnyi witwaye neza mu kwezi ku Gushying uyu mwaka turimo.
Salah yitwaye neza atsinda ibitego 7 ndetse atanga n’indi mipira 7 yavuyemo ibitego nk’ibyo, ubwo ikipe ya Liverpool yatsindaga imikino 3 yose ndetse bikayifasha no kugumana ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Uyu yatsinze igitego cy’intsinzi, ubwo ikipe ye ya Liverpool yatsindaga 2-1,iya Brighton & Hoove Albion, yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi ya 2-0,batsinda ikipe ya Aston villa, yongeye kwitwara neza ubwo yafashaga ikipe ye gutsinda igitego cyo kunganya ndetse n’icy’intsinzi ubwo bagarukanaga ikipe ya Southampton bakayitsinda 3-2.
Salah niwe watsinze ibitego byinshi mu Ugushyingo, akaba ari nawe ufite ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino aho anganya 13 na Erling Haaland wa Manchester City mu rugamba rwo guhatanira urukweto rwa zahabu.
Uyu mugabo w’imyaka 32, niwe wagize uruhare rukomeye mu bitego byinshi magingo aya aho afite igiteranyo cy’imipira n’ibitego 21, arusha uburyo 4 Cole Palmer, wa Chelsea, kugeza kuri uyu munsi wa shampiyona.
Mohamed Salah akaba atwaye iki gihembo yaherukaga mu Ukwakira 2023, ndetse kikaba cyahise kiba igihembo cya 6, atwaye mu mateka ye aho anganya n’abanyabigwi Cristiano Ronaldo na Steven Gerard bakiniye amakipe ya Manchester united na Liverpool.
Nyuma yo kwegukana iki gihembo Salah arasabwa kwegukana ikindi nk’iki inshuro imwe maze agahita anganya na ba rutahizamu Harry Kane na Sergio Aguero bafite agahigo ko kwegukana iki gihembo inshuro nyinshi mu mateka ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Bwongereza.