Umukalidinali ukomoka muri Kenya ntiyumva uburyo we atatumiwe mu bajya gutora papa mushya

Umukadinali ukomoka mu gihugu cya Kenya Cardinal John Njue yatangaje ko Vatican yanze ku mutumira mu muhango wo gutora umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku isi kandi we avuga ko yujuje ibisabwa.

Kuri ubu I Vatican hari kubera umuhango wo gutora papa mushya nyuma yo kwitaba Imana kwa Papa Francis ku ya 21 Mata 2025, Abakalidinali baturutse mu bihugu bitandukanye bangana 133 nibo bari mu gikorwa cyo gutora, aho byari biteganyijwe ko bazaba ari 135 , umwe aza kuvamo kubera ibibazo by’ubuzima(Cardinal Antonio Cañizares Llovera wo muri Esipanye) ndetse n’uyu Cardinal John Njue w’Umunya-Kenya

Uyu mukalidanali w’imyaka 79 yavuze ko ari ukumwima amahirwe yari akwiriye cyane dore ko bagenzi be bahawe ubutumire bwihariye bubatumira ari ko we ntabuhabwe nubwo ibinyamakuru byamusohoye mu rutonde rw’abakalidinari batazitabira amatora ya papa mushya “Conclave” wa 267 mu mateka ya Kiliziya Gatolika .

“Abantu bose bajyayo mu matora, baba barohererejwe ubutumire bw’umwihariko Kandi nge ntabwo. Ukuri ni uko ntigeze ntumirwa.”, Cardinal John Njue w’Umunya-Kenya avuga ku byo kudatumirwa kwe.

Kugeza ubu Papa mushya ntaraboneka, kuri uyu wa gatatu tariki 07 Gicurasi 2025, saa tatu z’umugoroba hazamutse umwotsi w’umukara werekana ko papa mushya ataraboneka , amatora yakomeje none tariki 08 Gicurasi 2025 ndetse ku yindi nshuro hazamutse umwotsi w’umukara

Hagati aho, mu mateka nta papa wari wabaho ukomoka ku mugabane wa Africa, abantu bategereje ari benshi ko byabaho , mu ba papa 20 baheruka ba Kiliziya Gatolika 17 muri bo bakomokaga mu Butaliyani batatu nibo bavukaga mu bindi bihugu ari nabo baheruka ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika, Pope Francis (2013–2025) – Argentina, Pope Benedict XVI (2005–2013) – Germany na Pope John Paul II (1978–2005) – Poland

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *