Yampano, umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, yahishuye ko afite isezerano ryo kuzaba pasiteri. Icyakora, avuga ko asaba Imana imbaraga cyangwa impinduka mu kazi akora kuko asanga ibyo akora ubu bishobora gutuma abantu bamubona ukundi, ntibamwizere nk’umukozi w’Imana.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, Yampano yagize ati: “Njye mfite isezerano ryo kuzibera pasiteri ariko Imana izampindurire akazi kuko abantu bashobora kutanyizera. Hajemo amanyanga menshi ntiwamenya ngo ni inde pasiteri w’ukuri n’uw’ibinyoma. Niba koko ibona inshingano yampaye ntazazishobora, ninyongerere imbaraga cyangwa impindurire inshingano.”
Nubwo ataragera ku rwego rwo kwitwa Pasiteri ku mugaragaro, Yampano avuga ko yatangiye umurimo w’Imana binyuze mu bihangano bye. Aririmba indirimbo ziganjemo ubutumwa bwubaka, butanga icyizere kandi busaba abantu kureka ibibi. Ku bwe, kuba umukozi w’Imana ntibisaba amashuri yihariye, ahubwo bisaba umutima n’akanwa kabwira abantu amagambo yubaka.
Yagize ati: “Njye ndi mu kazi. Ntabwo binsaba ngo njye kubyiga ahubwo birasaba akanwa kanjye ko katura amagambo afitiye abandi akamaro. Abakura mu Isi y’umwijima abajyana mu y’imyumvire mizima.”
Yampano avuga ko afite abayoboke batari bake bamushyigikiye mu rugendo rwe, kandi yizeye ko igihe nikigera, Imana izamucira inzira, maze asezerano ryo kuba Pasiteri risohozwe. “Igihe nikigera bizikora!” ni amagambo asoza atanga icyizere ku byo yifuza kugeraho.