FootballHomeSports

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Wizkid yagize icyo atangaza ku mukino wa Nigeria na Amavubi

Umuhanzi Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka “Wizkid’ yateye ingabo mu bitugu ikipe y’igihugu ya Nigeria ifitanye umukino n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kuri sitade Amahoro abinyujije mu kwishimira imyiteguro yabo no kugaragaza ko ayishimiye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X uyu muhanzi w’Umunya-Nigeria akaba n’ikirangirire mu njyana ya Afrobeat yerekanye ko azirikana uko ikipe y’igihugu cye ifite urugamba rukomeye rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 cyizabera muri Leta Zenze Ubumwe z’Abanyamerika, Canada na Mexico.

Wizkid yagize Ati “Ikipe ya Nigeria nshya, dukunda imbaraga zanyu”

Iyi kipe ya Super Eagles ifitanye umukino n’Amavubi kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00PM), kuri sitade Amahoro, ndetse amakipe yombi yamaze gukorera imyitozo aha , ku ruhande rwa Nigeria ikaba yari n’imyitozo ya Kabiri bari bakoze kuva bagera mu Rwanda .

Ikipe y’igihugu ya Nigeria afite akazi gakomeye hamwe n’umutoza wayo Éric Chelle kuko mu itsinda bari ku mwanya wa 5 mu makipe atandatu n’amanota 3 , iri tsinda rikaba riyobowe n’u Rwanda n’amanota 7.

Imwe mu mpamvu zikomeza Kandi uyu mukino ni uko iyi kipe mu mikino ibiri iheruka itigeze itsinda u Rwanda , bakaba baheruka guhurira mu gushaka itike y’Imikino y’Igikombe cya Africa, umukino ubanza waberey i Kigali u Rwanda na Nigeria banganyije ubusa ku busa(0-0), mu gihe uwo kwishyura wabereye iy’Abuja warangiye Amavubi atsinze ibitego bibiri kuri kimwe (2-10).

yi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *