Umuhanzi ukunzwe n’Abanyarwanda batari bake yagiriwe abahirwe yo kuzaririmba mu bihembo bya CAF
Umuhanzi w’Umunyatanzaniya Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka “Diamond Platnumz” ari mu bahanzi b’imena bazaririmba mu birori by’ibihembo by’impuzamashyirahamwe y’aruhago muri Africa “CAF” biteganyijwe kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukuboza 2024, mu gihugu cya Morocco.
Ni ibihembo bizagaragaza umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2023-2024, ukomoka ku mugabane w’Afurika nyuma y’uko icyabanjirije iki kizatangwa kegukanwe n’umunya-Nigeria Victor Osimhen icyo gihe yakinira Napoli yo mu Butaliyani mu gihe uyu munsi akinira Galatasaray.
Uyu muhanzi ni umwe mu bakomeye ku mugabe w’Afurika byumwihariko mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, mu bihangano bye ku gitike n’ibindi bitandukanye yakoranye n’abahanzi bakomeye mu muzi w’isi, binyuze mu mizingo y’azarubumu yasohoye kuva mu mwaka wa 2010 , Kamwambie (2010), Lala Salama (2012), A Boy from Tandale (2018) na First of All (2022)
Diamond Platnumz kandi azafatanya n’undi uri mu bakomeye muri Africa Iliass Mansouri uzwi nka “DYSTINCT” akaba umwe mu bahanzi beza b’injyana ya Afrobeat, n’uvuga rikijyana mu bice by’ibihugu by’Abarabu.
Usibye guhemba umukinnyi mwiza ukomoka ku mugabane w’Afurika , ibi birori bizahemberwamo abatoza n’amakipe yitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize wa 2023-2024.
Ibi birori biteganyijwe kuri uyu wambere tariki ya 16 Ukuboza 2024, bikazabera mu nyubako ya Palais des Congrès mu mugi wa Marrakech mu bwami bwa Morocco.
Urutonde rw’abakinnyi 5 b’anyuma bazahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Africa mu bagabo umwaka w’imikino 2023-2024.
- Ademola Lookman(Nigeria), akinira Atalanta yo mu Butaliyani
- Achraf Hakimi(Morocco), akinira Paris Saint-Germain F.C yo mu Bufaransa
- Serhou Guirassy(Guinea), akinira Borussia Dortmund yo mu Budage
- Simon Adingra(Ivory Coast), akinira Brighton & Hove Albion F.C yo mu Bwongereza
- Ronwen Williams(South Africa), akinira Mamelodi Sundowns F.C yo muri Afurika y’Epfo