Umuhanzi Muchoma Muchomani ukomoka muri DRC yemeje ko afite inzozi zo guhura na Perezida Kagame
Umuhanzi Nizeyimana Didier wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi nka Muchoma Muchomani, Young Billionaire, Kabwera, n’andi mazina menshi, yatangaje ko afite inzozi zo guhura na Perezida Kagame ndetse ko nibahura azahita amusaba kumuha ubwenegihugu bw’u Rwanda .
"Biri mu nzozi zanjye. Umunsi nzahura na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ni cyo kintu nanjye nkeneye, kumusaba Ubwenegihugu bw'u Rwanda."
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) March 26, 2025
Nizeyimana Didier uzwi ku izina rya Muchoma, yavuze ku byo u Rwanda rwamukoreye n'aho rwamukuye.
Ni umuhanzi wavukiye muri RDC, akaba… pic.twitter.com/PbVtaVpO4v
Ubwo yari mu kiganiro na televiziyo y’u Rwanda cyitwa Versus ,Muchoma, yavuze ku byo u Rwanda rwamukoreye n’aho rwamukuye.
Aho yagize ati : “Biri mu nzozi zanjye. Umunsi nzahura na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ni cyo kintu nanjye nkeneye, kumusaba Ubwenegihugu bw’u Rwanda.”
Muchoma aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘NUYU’ ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 96 ku rubuga rwa youtube mu minsi itandatu imaze igiye hanze .
Muchoma ni umuhanzi wavukiye muri RDC, akaba akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari naho atuye.
Uyu Muchoma uzwi mu ndirimbo nka My Love yakoranye na Danny Nanone,Ubuhamya yakoranye na Mico The Best asaba abakungu gusabira abakene n’abanyantege nke.
Yanaherukaga gushyira hanze Album ye ya mbere yise ‘Mayibobo’ yatuye abana bo ku muhanda baba mu buzima nk’ubwo yanyuzemo akiri muto. Iriho indirimbo esheshatu zirimo ‘Pikipiki’, ‘Hanyanyaza’, ‘Ab’imitwe’, ‘Maliza’ yakoranye na B-Threy, ‘Ni ikibazo’, ‘Umutoso’ yahuriyemo na The Ben ndetse na ‘Mbe Mucoma’.
Muchoma w’imyaka 27 y’amavuko, yavutse ku itariki ya 28 Ugushyingo 1988. Iwabo ni mu Karere ka Rubavu ahitwa i Rwerere.