Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Ally Saleh Kiba, wamamaye nka Ali Kiba yifatanyije n’abanyarwanda bari mu bihe bitoroshye byo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994.
Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko atewe akababaro n’abatutsi bishwe bazira uko bavutse.
Aho yagize ati : “Twese ntawe uvuyemo twifatanije n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wo mu 1994 ku nshuro ya 31 , Ntibizongere ukundi .”
Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaragaje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo.
Ali Kiba yabaye umuhanzi wa mbere mu bakomeye mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba wagaragaje ko yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.