Umuhango wo ‘Kwita Izina’ ntukibaye !
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi wari uteganyijwe ku wa 18 Ukwakira 2024, ko utakibaye.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri nibwo uru rwego rwashyize hanze uyu mwanzuro nubwo rutigeza rutangaza impamvu yawo ,Umuhango wo Kwita izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 20 wari uteganyijwe tariki ya 18 Ukwakira 2024.
byavugwaga ko uyu umuhango uzagaragaramo abantu b’ibyamamare batandukanye by’umwihariko bakagira uruhare mu guha amazina aba bana b’ingagi.
Ubushakashatsi bwagiye ahagaragara mu mwaka wa 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo basaga miliyoni 1.4, bituma uru rwego rwinjiza miliyoni 620 z’Amadolari avuye kuri miliyoni 500 zinjiye muri 2022. Pariki y’Ibirunga niyo yinjiza menshi ugereranije n’ibintu bikurura bamukerarugendo .
Uretse ingagi zikurura benshi, muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga habonekamo n’izindi nyamaswa zirimo inzovu, inkima, imbogo, impongo, inyoni n’izindi zitandukanye.
Igikorwa cyo Kwita Izina abana b’Ingagi, cyatangiye bwa mbere mu 2005.