Umugore wa Perezida Habyarimana agiye kongera kugarurwa mu nkiko
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Werurwe 2025 , Urugereko rw’urukiko rw’ubujurire ruherereye mu Bufaransa rugiye kongera gusuzuma dosiye iregwamo Agathe Kanziga Habyarimana wahoze ari umufasha wa Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda ku byaha birimo ibyo gucura umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi .
Agathe Kanziga wari warashyingiranwe na Perezida Habyarimana Juvenal wategetse u Rwanda guhera mu mwaka wo mu 1973 kugeza tariki ya 6 Mata 1994 biteganijwe ko urubanza rwe rugomba kugezwa imbere y’urukiko rw’ubujurire ruherereye i Paris ku busabe bw’ishami ry’Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa rishinzwe kurwanya iterabwoba buherutse gusaba ko uyu mugore yakongera gukurikiranwa ndetse akongera agakorwaho iperereza ryimbitse .
Mu mwaka wa 2016 nibwo umucamanza wari ushinzwe kwemeza niba umuntu yakurikiranwa mu rukiko rw’ubujurire rwo mu Bufaransa yatesheje agaciro ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwasabaga ko Madame Agathe Kanziga yakongera agakorwaho iperereza kubera ko nta bimenyetso byafatikaga byatanzwe gusa ubushinjacyaha bwaje kujuririra iki cyemezo mu rukiko rukuru ari narwo rwemeje ko iperereza ryasubirwamo .
Uyu wahoze ari First Lady kuri Repubulika ya Kabiri akurikiranyweho ibyaha birimo gukangurira abantu gutegura no gukora ubwicanyi , gutegeka abakozi barindwi bakoraga mu kigo cy’impfubyi yari yarashinze kwicwa akenshi agakoresha abasirikare bo mu mutwe warindaga perezida .
Agatha Kanziga Habyarimana wabaye umugore wa Juvenal Habyarimana, ni umwe mu bari ku ruhembe rw’abagize Akazu karimo abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho kuri ubu aba mu Bufaransa mu buryo butemewe n’amategeko nk’uko biherutse gutangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba muri icyo gihugu, Jean-François Ricard.
Akazu kari kagizwe na Habyarimana na baramu be ndetse na Agatha Kanziga, kakaba ari ko kagenzuraga igihugu haba mu by’ubukungu, ibya gisirikare, itangazamakuru n’izindi nzego zikomeye.
Agatha Kanziga waje kongerwa izina rya Habyarimana nyuma yo gushakana na Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda hagati ya 1973 na 1994, yavukiye i Giciye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ku wa 01 Ugushyingo, 1942.
Yavukiye mu muryango uhagaze neza mu by’ubukungu kuko ise, Gervais Magera yari afite inka n’imirima byinshi, akanakora ubushabitsi bw’imyenda ayivanye mu mahanga. Kanziga yize amashuri abanza i Rambura mu gihe ayisumbuye yayakomereje i Butare mu ishuri rya Notre Dame de la Providence Karubanda nubwo amakuru avuga ko ayo mashuri atayarangije.