Umugabo wasambanyije umwana we akana mutera inda y’abana babiri b’impanga yavuze impamvu yabikoze
Umugabo wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo, uherutse ugutabwa muri yombi akekwaho gusambanya umwana we kuva afite imyaka 14 ndetse bakanabyarana abana babiri b’impanga yavuze ko icyabimuteye ari uko abandi bagore bari baramunaniye.
Uyu mugabo akaba yemeye icyi cyaha aregwa , arinabyo yagarukagaho igihe yavugaga ku byo ashinjwa, Uyu mugabo ubu ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, atuye mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi.
Amakuru akemeza ko uyu mugabo yatangiye gusambanya uyu mwana we w’umukobwa igihe yari afite imyaka 14, ubu akaba afite imyaka 22 y’amavuko ndetse n’abana babiri b’impanga.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko uyu mugabo “Ubwo yamusambanyaga, yamubwiraga ko atagomba kubivuga; ko nabivuga azamwica, biza kugera aho amutera inda babyarana abana babiri.”
Kugira ngo uyu mugabo atabwe muri yombi byagizwemo uruhare n’abaturage, aho uyu mugabo yatangiye kuzajya akubita uyu mwana we w’umukobwa byiyongera kubyaha byo kumufata kungufu yamukoreraga.
Sibyo gusa kuko yanamuteraga ubwoba ko azamwica kugera ubwo uyu mukobwa yafashe umwanzuro wo kwigendera akajya gukodesha nubwo uyu mugabo nubundi yakomeje kumukurikirayo ndetse akananamusambanyirizayo.
Ubwo rero yari yaje kumureba yazanye umuhoro ashaka kumwica aratabaza , nibwo abaturage bahise batanga amakuru ku nzero zibishinzwe zihita zimuta muri yombi
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?