Gen. Mubarakh Muganga yatanze umusanzu we mu gikorwa cy’urukundo cyo gutanga amaraso

Ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda giherereye ku  Kimihurura mu Mujyi wa Kigali habereye igikorwa cy’urukundo cyo gutanga amaraso cyanitabiriwe n’ abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga.

Iki ni gikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC cyikaba cyabereye ku Cyicaro Gikuru cyabwo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu matsinda ya gisirikare yatoranyijwe arimo umutwe w’Ingabo zirinda Abayobozi Bakuru nkuko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bubitangaza .

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda dukesha aya makuru buvuga ko abantu bagera kuri 99 barimo abakora ku Cyicaro Gikuru cya RDF ndetse n’abo muri Republican Guard (RG) aribo bakusanirijwe amaraso yabo ndetse ko aba barimo n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen MK Mubarakh na we wari witabiriye iki gikorwa cyo gutanga amaraso. ”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima  ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwemeza ko iki gikorwa kitagiye kugarukira mu mujyi wa Kigali gusa kuko  kizanakomereza mu yandi matsinda y’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara z’Iburasirazuba n’Amajyaruguru .

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima biciye mu shami ryacyo rishinzwe gutanga amaraso kivuga ko mu maraso yose atangwa, 1,2% byayo ariyo adahabwa abarwayi bitewe n’ibibazo aba afite birimo uburwayi bw’umwijima wo mu bwoko bwa B cyangwa C, syphillis cyangwa Virus itera SIDA.

Gutanga amaraso ni ibintu bikorwa cyane, dore ko umuntu 1 mu bantu 7 barwarira mu bitaro baba bakeneye kongererwa amaraso. Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu akenera amaraso harimo; uburwayi bukomeye (butuma amaraso agabanuka) cyangwa se impanuka yatera gutakaza amaraso menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *