
Umukinnyi ukina hagati mu kibuga w’Umufaransa witwa Antoine Griezmann yatangaje ko yasezeye mu ikipe y’igihugu , binashyira akadomo k’urugendo rwe rw’imyaka 10 mu ikipe yigihugu.
Griezmann wagize uruhare rukomeye igihe Ubufaransa bwegukanaga igikombe cy’isi cya FIFA 2018,abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze mu butumwa bwari bwuja amarangamatima yafashe umwanzuro wo gusezera burundu mu ikipe y’igihugu y’ubufaransa izwi nka ‘Les Blues’ .
Yanditse ati: “Uyu munsi, ni umunsi wange w’amarangamutima yimbitse aho ntangaje ko nsezeye nk’umukinnyi w’ikipe y’igihigu y’Ubufaransa”.
Ati: “Nyuma yimyaka 10 idasanzwe yaranzwe nibibazo, intsinzi nibihe bitazibagirana, igihe kirageze ngo mpindure paje maze mfate inzira y’ibiragano bishya gusa kwambara iyi jersey byari icyubahiro kandi ni igikundiro.”
Griezmann yari umwe mu bakinnyi bakomeye b’Ubufaransa mu myaka icumi ishize ndetse uyu yafashije iyi ikipe ubwo yatsindaga igitego mu mukino wanyuma y’igikombe cyisi cya 2018 ubufaransa bwatsinzemo Croatia i Moscou.
Uyu mukinyi wimyaka 33, wahanganiye shampiona z’u Burayi [euro], yageze kuri finale y’igikombe cy’isi inshuro ebyiri zose haba muri 2018 ndetse no muri 2022 i Doha muri Qatar.
Yiswe Grizou, yakundwaga cyane haba muri bagenzi be ndetse nabafana be kandi niwe watsinze ibitego byinshi muri Euro 2016 ubwo Ubufaransa bwageraga kumukino wanyuma, gusa bagatsindwa na Portugal mu minota y’inyongera kuri Stade de France.
Griezmann yakiniye Ubufaransa imikino 137 bimugira umukinnyi udasanzwe mu bakinnyi bo hagati bakinaga mu kipe ya Didier Deschamps.
Umuzamu Lloris n’umukinnyi ukina hagati muri bamyugariro witwa Raphael Varane nabo basezeye ku mirimo mpuzamahanga y’ikipe y’igihugu nyuma y’igikombe cy’isi cyo muri 2022,Giroud nawe yasezeye gukinira igihugu cye nyuma ya Euro yuyu mwaka mubudage.

