Umubano wa Mali n’u Rwanda ukomeje gusagamba, binyuze mumikoranire myiza

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, AMB. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yashyikirijwe kopi z’impapuro za Brig. Gen. Mamary Camara zimwemerera guhagararira Mali mu Rwanda nka Ambasaderi mushya wa Mali mu Rwanda.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 ugushyingo 2024, nibwo habaye ho umuhango wo gushyikiriza Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe kopi z’impapuro zemerera Brig. Gen. Mamary Camara kuba ambasaderi mushya wa Mali mu Rwanda, aho uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, kimihurura.
Muri gashyantare 2017, nibwo Mali yafunguye ambasade yayo mu Rwanda, aho hari byinshi byakozwe kuva iyi ambasade yafungurwa ,nk’amasezerano mu ngeri zitandukanye yasinywe muri 2023, aribyo byatumye habaho umusingi kugukomeza kugirana ubufatanye, no kwagura iterambere ku bihugu byombi.
Si ibi gusa kandi muri uyu mwaka wa 2017, Minisitiri w’ubutabera muri Mali yagendereye u Rwanda nk’uruzinduko yahagiriye, avuga ko agomba gushyiraho urwego rukora nk’abunzi mugukemura no gukumira ibibazo by’abaturage.
Muri iri shyikirizwa kopi z’impapuro, minisitiri Nduhungirehe yashimiye cyane Camara kubw’izi nshingano yakiriye zo guhagararira igihugu cye mu Rwanda ndetse akomeza no kumwifuriza ishya n’ihirwe mumirimo ye agiye gukorera muri uwo mwanya w’inshingano.
Imikoranire y’u Rwanda na Mali mu ngeri zitandukanye si iyubu kuko no muri gicurasi uyu mwaka hasinywe amasezerano 19 kubihugu byombi agamije gukomeza no gushimangira umubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye kubuzima, umutekano, ikoranabuhanga, ubuhinzi, n’umuco.
Ibi bihugu byombi byagiranye amasezerano menshi cyane aho habayeho kandi amasezerano yemerera ibihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga by’indege ku mpande zombi kubijyane n’ubwikorezi bukorerwa mu kirere.